Abafana b’Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bo mu Rwanda bibumbiye muri Rwanda Arsenal Fans Community(RAFC) bagiye gukina umukino wa Gicuti n’abafana ba Arsenal mu gihugu cya Nigeria umukino uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo.
Ubusanzwe RAFC yashinzwe mu 2013, ifite abanyamuryango basaga 1000 barimo n’abo hanze y’Igihugu. Uretse kuba bahuriye kugukunda iyi kipe banakora ibikorwa bitandukanye bifasha mu iterambere ryayo bwite n’iry’igihugu.
Mu gihe itsinda ry’abafana ba Arsenal mu gihugu cyane Nigeria rizwi nka Niaja Gunners ari ishyirahamwe ry’inzobere mu bucuruzi baturutse mu nzego zitandukanye z’ubuzima bafite ishyaka rimwe ryo gukunda ikipe y’Arsenal muri icyo gihugu .
Mu kiganiro na Perezida wa RAFC ubu Bwana Aaron Mwami Kevin yadutangarije ko iki gikorwa cya Rwanda-Nigeria Arsenal Cultural exchange ari igikorwa kigamije guhuriza hamwe abafana biyo kipe mu Rwanda nabo muri Nigeia aho bazabasha kugirana ibiganiro hagati yabo ndetse no gusangizanya ubunararibonye ku mico y’ibihugu byombi .
Yakomeje agira ati “ Iki gikorwa kizabimburirwa nno kureba Umukino w’Arsenal na Burnley uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 bakaba bazawurebera kwa Plazzo Resto Bar kuGisimenti ,nyuma yaho kazabaho kuganiro no gusangira n’abashyitsi muri uwo mugoroba .
Yatubwiye kondi ko ku munsi wa kabiri w’uruziduko rw’abafana ba Arsenal bo muri Nigeria hazabaho umukino wa gicuti uzahuza RAFC na Naija Gunners ku cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023 ku kibuga cya IPRC Kicukiro nyuma yaho nabwo hakazabaho umuhango wo kwakira abashyitsi ndetse n’ibiganiro kw’iterambere ry’ayo mashyirahamwe yombi .
Kevin yasoje asaba abanyamauryango ba RAFC ndetse n’abakunzi ba Arsenal muri Rusange ko bazaza bakifatanya muri icyo gikorwa

