SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Safi Madiba agiye gutaramira mu Bufaransa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Safi Madiba agiye gutaramira mu Bufaransa
Imyidagaduro

Safi Madiba agiye gutaramira mu Bufaransa

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/13 at 10:23 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umuhanzi Nyarwanda Niyibikora Safi uzwi mu muziki nka Safi Madiba, agiye gutaramira mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Lyon.

Ni mu gitaramo kizaba ku wa 9 Ugushyingo 2024, nk’uko bigaragara ku butumire Safi yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Iki ni igitaramo yatumiwemo na sosiyete ya Fabiluxa Afro Event isanzwe ifasha abahanzi gutegura ibitaramo, ndetse mu bihe bitandukanye ikaba yaragiye ifasha abahanzi banyuranye.

Safi Madiba yatangaje ko muri icyo gitaramo azaboneraho n’umwanya wo kumvisha abakunzi be album aheruka gusohora yise “Back To Life”.

Mu mpera za Kanama, uyu muhanzi akaba yari yakoreye igitaramo muri Amerika mu mujyi wa Seattle aho n’ubundi yari agamije kumvisha abakunzi be iyi album.

Uyu muhanzi akaba ashimangira ko ari no gutegura album ya Kabiri, nubwo yemeza ko atayishyira hanze kandi iya Mbere atararangiza kuyimurikira abakunzi be bari hirya no hino mu bitaramo yise “Safi Madiba Tour”.

You Might Also Like

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

The Ben yeretswe urukundo n’abakunzi be mu gihugu cya Uganda (Amafoto)

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

Nsanzabera Jean Paul September 13, 2024 September 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

New Mix uyobora Visual Light yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Anabella (Amafoto)

August 5, 2023
Imyidagaduro

DJ KasBaby azataramira abazitabira ibirori byo gusoza irushanwa rya ‘Mützig Amabeats

October 13, 2023
Imyidagaduro

Sheilah Gashumba arakekwaho gucuruza abakobwa

December 2, 2024
Andi makuru

abadepite mu nteko ishinga amategeko ya EAC basuye umupaka wa Gatuna basobanurirwa imikorere yawo

January 25, 2025
Imyidagaduro

Umugore wa Ludacris Eudoxie Mbouguiengue yiyemeje kuzagarukana n’umugabo we mu Rwanda

June 4, 2024
Imyidagaduro

The Ben yiseguye ku muryango we nuwu mugore kubera ifoto bashyize hanze

December 30, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?