Umunyapolitiki wo muri Nigeria akaba na rwiyemezamirimo, Peter Gregory Obi yageze mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 05 Nzeri 2024, aho yaje gushyigikira umuryango wa Sherrie Silver Foundation mu birori byahawe izina rya “The Silver Gala”.
Uyu mugabo wahoze ari Guverineri w’Intara ya Anambra akaba yaranabaye umwe mu bakandida bahataniraga kuyobora Nigeria mu 2023, ari mu Rwanda mu rwego rwo gushyikira Umubyinnyi Sherrie Silver mu bikorwa bye byo kongerera ubushobozi urubyiruko.
Aganira n’itangazamakuru ubwo yageraga i Kigali, Obi yashimye impinduka abona ku Rwanda by’umwihariko izo yahise arebesha amaso zakozwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe.
Ati “Ikibuga cyaraguwe kandi kiragaragara neza cyane kurusha uko byahoze.”
Yabivuze agereranya n’uko yahabonye ubwo yahacaga mu myaka yashize. Ubu ni yo nshuro ya mbere ageze agahamya ibirenge ku butaka bw’u Rwanda aho ashimangira ko yakozwe ku mutima n’iterambere ry’igihugu.
Umubano wa Paul Obi na Sherrie Silver washibutse binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yabonaga ukuntu uyu mukobwa yiyeguriye ibyo gufasha urubyiruko rwa Afurika. Ati “Uruhare rwe ku rwego rw’Isi mu bikorwa bye rwatumye nsesa urumeza. Mba numva nifuza kumufasha mu buryo bwose nashobora.”
Yashimangiye ko gufasha impano z’abakiri bato nk’uko Sherrie Silver abikora kandi yaratangiriye hasi nyuma akaza kugira aho agera, ari ibintu yumva afitiye urukundo.
Paul Obi yavuze ko afite ubushake bwo kwifashisha urubuga afite mu gushishikariza urundi rubyiruko rwa Afurika guharanira kugera ku ntego mu nzego zitandukanye.
Ati “Urubyiruko ntirukwiye kugira imbibi, bajye banyegera mu gihe bakeneye ubufasha, byaba mu buhanzi, imideli cyangwa mu muziki.”
Ibirori bya ‘The Silver Gala’ byateguwe na Sherrie Silver Foundation, bizabera muri Kigali Convention Center ku wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024.