SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mr Ibu wamamaye muri sinema yo muri Nigeria ararembye bituma agiye gucibwa akaguru
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Mr Ibu wamamaye muri sinema yo muri Nigeria ararembye bituma agiye gucibwa akaguru
Imyidagaduro

Mr Ibu wamamaye muri sinema yo muri Nigeria ararembye bituma agiye gucibwa akaguru

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: November 8, 2023
Share
SHARE

Abagize umuryango w’umukinnyi wa filime muri Nigeria, John Okafor wamamaye nka Mr. Ibu, bavuze ko agiye gucibwa ukuguru kubera impamvu z’ubuvuzi.

Umuryango we wabitangaje wifashishije urubuga rwa Instagram rw’uyu mugabo, uvuga ko abaganga bafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona nta yandi mahitamo bafite yatuma akomeza kubaho.

Urakomeza uti “Ibi byabanje kudukomerera twese, ariko twari dufite kubyakira kuko ni ko kuri kwa nyako kuri we.’’

Mr. Ibu w’imyaka 62 yamamaye muri filime nyinshi muri Nigeria zirimo ‘Keziah’, ‘9 Wives’, ‘Mr. Ibu in London’ n’izindi nyinshi.

Umuryango we ntabwo wigeze utangaza icyateye uburwayi bugiye gutuma acibwa ukuguru kumwe, ahubwo uvuga ko amaze kubagwa inshuro zirindwi ndetse akaba asigaje indi nshuro imwe ari nayo bazamuca ukuguru.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Nigeria byatangaje ko amwe mu mafaranga yifashishijwe mu kuvuza Mr. Ibu, yatanzwe na Bukola Saraki wahoze ari Perezida wa Sena muri Nigeria.

Umuryango we uri gusaba abafana b’uyu mugabo n’abandi bamwifuriza ineza kwishyura amafaranga asigaye kwishyurwa ariko ntuvuge umubare wayo. Bamwe ariko ntabwo bari kubyumva ukuntu icyamamare nk’uyu mugabo yabura amafaranga yo kwivuza.

Gusa, muri Nigeria abantu benshi bakunze kwivuriza mu mavuriro yigenga bigatuma bishyura amafaranga y’umurengera. BBC ivuga ko umukinnyi wa filime uri ku rwego rwo hejuru nk’utwo Mr. Ibu ariho muri Nollywood nibura yishyurwa amadorali 3 700 [angana na 4.554.700 Frw] kuri buri filime agaragayemo.

 

Nyuma y’imyaka 3 bihembo bya Salax Awards bigiye kongera gutangwa na AHUPA
Hamza Bouncer wo muri The Wave Lounge aranyomoza amakuru avuga ko bakira abantu nabi
Ariel Wayz,Mike Kayihura na Sauti Sol banyuze benshi mu bitabiriye igitaramo cya Sol Fest
Lady Gaga Yinjije arega miliyoni ijana mu mwaka wa 2023
#Kwibuka30 : Isimbi Model yagaragaje agahinda aterwa na se wishwe mu Jenoside atabonye aho umukobwa we ageze
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we bageze i kigali

February 6, 2024

Irish Digital Casino Sites

January 21, 2019

What Are The Top Casino Apps In Ireland

November 8, 2018

Near The Casino

May 28, 2024
Imyidagaduro

Wizkid agiye gufata ikiruhuko cy’Imyaka 4 atari mu muziki

November 6, 2023

Best Online Casino Games Real Money

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?