SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhanzikazi Adele yatangaje ko agiye guhagarika kuririmba
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuhanzikazi Adele yatangaje ko agiye guhagarika kuririmba
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Adele yatangaje ko agiye guhagarika kuririmba

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/09/03 at 11:23 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umuhanzikazi w’Umwongereza, Adele Laurie Blue Adkins wamamaye nka Adele yatangaje ko agiye kuba ashyize ku ruhande ibijyanye n’umuziki.

Uyu muhanzikazi yabivugiye mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Munich mu Budage, ku Cyumweru tariki 1 Nzeri 2024.

Ati “Namaze imyaka irindwi yose ishize ndi kubaka ubuzima bushya, ndetse ni bwo nshaka kubamo.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko yishimira ibitaramo yakoreye mu Budage, ashimira abantu bitabiriye icyo aheruka, arangije ati “Nkeneye kuruhuka!”

Nubwo yavuze gutya ariko, afite ibitaramo bitandukanye mu mpera z’uyu mwaka ari na byo ashobora kuzasorezaho akaba ahagaritse umuziki mu gihe atatangaje uko kingana gusa akavuga ko atari gito.

Adele yaherukaga gushyira hanze album mu 2021, icyo gihe byari nyuma y’imyaka itandatu ashyize hanze iyo yise “25”. Album ye ya mbere n’iya kabiri yazishyize hanze mu 2008 na 2011.

Mu 2011 yari yafashe ikuruhuko kubera ikibazo yari yagize cyanatumye yibagisha umuhogo. Mu 2012 na bwo yafashe ikiruhuko ubwo yibarukaga umwana w’umuhungu.

Muri Nyakanga uyu mwaka yabwiye ZDF ko agiye guhagarika gukora ibitaramo ‘agakora ibindi byerekeye ubuhanzi, mu gihe runaka.’

You Might Also Like

Fatakumavuta yongeye guhakana ibyaha aregwa ibyaha aregwa

King Promise wo muri Ghana yiyemeje kuzasusurutsa bihagije abazitabira imikino ya BAL

Judith Niyonizera mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugabo we King (Amafoto)

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Bwiza yashimiye abahanzi barimo The Ben na Bruce Melodie bemeye gukorana nawe kuri Album 25 Shades

Nsanzabera Jean Paul September 3, 2024 September 3, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzi Kevin Montana yinjiye mu bushabitsi bwa Restaurant muri Musanze

December 11, 2024
Imikino

Milutin Sredojevic “Micho watozaga Libya yirukanywe nyuma yo kutitwara neza

September 17, 2024
Utuntu n'utundi

Goma : Igisasu cya roketi cyaguye kuri Stade ya Goma cyica 1 gikometsa 11

September 29, 2023
Andi makuru

Haiti : Dr Garry Conille yagizwe Minisitiri w’Intebe

May 29, 2024
Iyobokamana

Abaramyi bakomeye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi bahembuye abakristu mu gitaramo cya Ewangelia Easter Celebration Concert

April 1, 2024
Imyidagaduro

Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani

March 17, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?