SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Israel Mbonyi yakiranywe urugwiro i Kampala muri Uganda(Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Israel Mbonyi yakiranywe urugwiro i Kampala muri Uganda(Amafoto)
Iyobokamana

Israel Mbonyi yakiranywe urugwiro i Kampala muri Uganda(Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/08/21 at 8:22 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, ni bwo Israel Mbonyi yageze mu Mujyi wa Kampala aho ategerejwe mu gitaramo azahakorera ku wa 23 Kanama 2024 mbere y’uko yerekeza i Mbarara aho azataramira ku wa 25 Kanama 2024.

Akigera ku kibuga cy’indege i Entebbe mbere yo kwerekeza muri Onomo Hotel aho acumbitse, Israel Mbonyi yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira muri Uganda, igihugu ubusanzwe yagendagamo agiye gusura inshuti n’abavandimwe.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryari ryagiye kumwakira ku kibuga cy’indege cy’i Entebbe ari ryinshi.

Uyu muhanzi ariko kandi yaboneyeho umwanya wo gutumira abakunzi b’umuziki we batuye i Kampala no muri Uganda muri rusange abasaba kuzitabira ari benshi ndetse abizeza kuzahagirira ibihe byiza.

Ati “Ndabatumira ngo bazaze dufatanye guhimbaza Imana, sinjye uzarota kigeze nkabana nabo.” Ubu ni ubutumwa yageneye abifuza kwitabira igitaramo cye yaba i Kampala ndetse n’i Mbarara.

Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo bibiri muri Uganda nyuma yo gutaramira muri Kenya mu minsi ishize, ndetse amakuru ahari agahamya mu minsi iri imbere agomba kuzataramira muri Tanzania.

Ibi bitaramo bizenguruka Akarere byahereye i Burundi mu bihe byashize, bizasorezwa i Kigali aho Israel Mbonyi azataramira ku wa 25 Ukuboza 2024 nkuko amaze kubimenyereza abakunzi be.

You Might Also Like

Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Nsanzabera Jean Paul August 21, 2024 August 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya 5

September 4, 2024
Imyidagaduro

Eric R. Holder, Jr. wishe Nipsey Hussle yakatiwe imyaka 60

February 23, 2023
Andi makuru

Perezida Evariste yongeye kuvugisha imbuga nkoranyambaga yigereranya na Yezu

April 19, 2025
Imyidagaduro

Vava Dorimbogo yitabye Imana

July 28, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Abahanzi Bushali, Ariel Wayz, Ruti Joel, Chriss Eazy bazataramira abazitabira ibirori bya Kigali Protocal

June 21, 2023
Imyidagaduro

Filime ya Sonia Rolland ihataniye igihembo gikomeye mu Bufaransa

September 8, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?