Filime yitwa “Destin Inattendu’’ y’Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, Sonia Rolland Uwitonze; iri guhatanira igihembo mu iserukiramuco rya sinema mu Bufaransa.
Ni uku nshuro ya mbere kuva iyi filime yajya hanze mu kwezi gushize yinjiye mu zihatanira ibihembo.
Iyi filime imaze igihe gito isohotse iri guhatana mu bihembo bya Festival De La Fiction bibera mu Mujyi wa La Rochelle mu Bufaransa. Ihatanye mu cyiciro cya “Compétition Française Unitaires” aho ihatanye n’izindi zirimo “Loulou”, “Drone Games”, “La Fille Qu’on Appelle”, “À La Joie’’, “Infiltré(e)” n’izindi.
Iri serukiramuco rizatangira ku wa 12 – 17 Nzeri 2023 mu Mujyi wa La Rochelle.
Festival De La Fiction yatangiye mu 1999, bivuze ko rigiye kuba ku nshuro ya 25.
“Destin Inattendu’’ cyangwa ‘‘Unexepected Fate’’, ni filime igaruka ku buzima bwa Sonia Rolland w’imyaka 42.
Igaruka ku mukobwa witwa Nadia ukurana inzozi zo gukina Basketball, akaba Nyampinga w’u Bufaransa nyuma akaza kuba umukinnyi ukomeye wa filime.
Uyu mukobwa w’imyaka 18 aba atuye mu Mujyi muto wa Angoulême mu Bufaransa. Ubuzima bwe bwa buri munsi buba ari ugukina Basketball, kugirana ibihe byiza n’inshuti ze n’umuryango ariko afite inzozi zo kuzajya kwiga mu Mujyi wa Paris.
Ubuzima bw’uyu mukobwa buza guhinduka mu buryo atatekerezaga nyuma yo guhurira ku mukino wa Basketball n’umwe mu bategura Irushanwa rya Nyampinga w’u Bufaransa akamusaba kwiyandikisha.
Nadia aza kujya muri iri rushanwa atizeye gutsinda ashyigikiwe na se Thierry Godard bikaza kurangira yegukanye ikamba.
Nyuma kubona amahirwe yo guhagararira agace atuyemo, uyu mukobwa uvanze (métisse) uba ukomoka mu Rwanda atangira guhura n’ibibazo by’irondaruhu no gusuzugurwa. Muri Angoulême umuryango wa Nadia ntuba worohewe n’ibibazo by’irondaruhu ndetse uba uhora wakira ibikangisho n’amabaruwa bitandukanye kubera ko ari abirabura.
Hafi y’ibintu byose biri muri iyi nkuru y’iyi filime, bivuga ku buzima busanzwe bwa Sonia Rolland n’ibihe bikomeye yagiye anyuramo.
Muri iyi filime Esther Rollande akina yitwa Nadia, Thierry Godard ukina yitwa Jacky akaba ari na we se wa Nadia mu gihe Mata Gabin ukina yitwa Liliane akaba nyina wa Nadia. Iyi filime imara isaha n’iminota 30.
Sonia Rolland yabwiye Diverto ko mu gihe amaze muri sinema yagiye agerageza kwiga ibintu bitandukanye, ari nabyo byamugejeje ku nzira yo kuba yayobora ifatwa ry’amashusho ya filime.
‘Destin Inattendu” yagiye hanze ku wa 24 Kanama. Yerekanywe mu maserukiramuco atandukanye akomeye arimo irya Festival du Film Francophone d’Angoulême ryabaye ku wa 22-27 Kanama 2023.
Iyi ni filime yanditswe na Uwitonze Sonia Rolland akaba ari n’umwe mu bashoyemo amafaranga ndetse aranayiyobora.