SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Patrice Evra yakatiwe igihano cy’igifungo gisubitse cy’amezi 12
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Patrice Evra yakatiwe igihano cy’igifungo gisubitse cy’amezi 12
Imikino

Patrice Evra yakatiwe igihano cy’igifungo gisubitse cy’amezi 12

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/07/13 at 3:32 PM
Muhire Jimmy
Share
1 Min Read
SHARE

Patrice Evra wahoze ari myugariro w’u Bufaransa n’amakipe arimo Manchester United, Patrice Evra, yakatiwe igihano cy’igifungo gisubitse cy’amezi 12, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kubuza umugore we kugira uburenganzira ku bana babyaranye.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nyakanga 2024, ni bwo urukiko rwaburanishaga aba bombi rwagaragaje ko mu bihe bitandukanye hagati ya 2021 na 2023, Evra atemeraga ko abana be bahura na nyina.

Ni nyuma y’uko uyu muryango wemeranyije gatanya ndetse abana bakaba baragombaga kugira uburenganzira ku babyeyi bombi ndetse bakanabona indezo ibaturutseho bose.

Nyuma yo guhabwa gatanya, uyu mugabo w’imyaka 43 yagombaga gutanga 6000$ yo kwishyura urubanza.

Si ayo gusa yari gutanga kuko yari yategetswe guha umugore we arenga miliyoni 1$, yishyuyemo make asigaramo arenga ibihumbi 800$.

Sandra Evra na Patrice Evra bashakanye mu 2007 babyarana abana babiri aribo umuhungu mukuru w’imyaka 19, Lenny Evra ndetse na mushiki we ufite imyaka 10, Maona.

Gutandukana kwabo kwaturutse kuri Patrice Evra wakunze guca inyuma umugore we cyane ku munyamideli wo muri Denmark, Margaux Alexandra, baje no gushakana nyuma.

Evra yakiniye amakipe atandukanye kuva mu 1998 kugeza 2018 harimo AS Monaco, Manchester United, Juventus, Olympique de Marseille, West Ham United n’izindi.

You Might Also Like

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Ubuyobozi bwa APR FC bwasezeye mu cyubahiro umutoza Darko Nović mu cyubahiro

Umutoza Robertinho yajyanye Rayons Sport muri Ferwafa kubera ideni imurimo

Inzara iravuza ubuhuha muri bakinnyi ba Rayons Sport na staff yabo

Muhire Jimmy July 13, 2024 July 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Knowless arasaba abanyarwanda kwamagana amahanga akomeje kwibasira u Rwanda

March 7, 2025
Andi makuru

#Kwibuka31: Tariki 11 Mata 1994 : Ingabo z’ababiligi zari muri MINUAR zatereranye Abatutsi muri ETO Kicukiro

April 11, 2025
Imikino

Handball: Ntabwo Cape Verde ifite amateka ahambaye “Umutoza Bagirishya Anacle”

January 17, 2024
Imikino

Danny Usengimana yashinje Police FC kumuhemukira bikabije!

November 29, 2023
Andi makuru

Ed Sheeran yahishuye ko yarikuba akiri Imanzi iyo ataba umuhanzi

August 6, 2024
Imikino

Djihadi Bizimana yabonye ikipe muri Israël

July 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?