SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Inzara iravuza ubuhuha muri bakinnyi ba Rayons Sport na staff yabo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Inzara iravuza ubuhuha muri bakinnyi ba Rayons Sport na staff yabo
Imikino

Inzara iravuza ubuhuha muri bakinnyi ba Rayons Sport na staff yabo

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: May 13, 2025
Share
SHARE

Abatoza n’abakozi ba Rayon Sports baratabaza nyuma yo kumara amezi atatu badahembwa, aho bamwe muri bo bavuga ko inzara igiye kubatsinda mu nzu.

Mu gihe Rayon Sports iri mu rugamba rwo guhatanira Igikombe cya Shampiyona iheruka mu 2019, iravugwamo umwuka utari mwiza kubera kudahemba bamwe mu bakozi bayo.

Bamwe mubari muri Rayon sport  batifuje  ko amazina yabo atangazwa  bavuze ko batorohewe n’ubukene kuko baheruka umushara muri Mutarama.

Ati “Inzara yo igiye kutwica. Duheruka guhembwa ukwezi kwa mbere. Mbere y’umukino wa Rutsiro FC [wabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize] hari abagize ‘staff’ bari banze kujya mu mwiherero. Bagiyeyo ubona ko batishimye.”

Undi yavuze ko igikomeje kubatera impungenge no kwiheba ari uko Shampiyona isigaje iminsi 12 ngo irangire, bityo nyuma y’icyo gihe bikazagorana kubona ubuyobozi bw’ikipe.

Ati “Ubu birashoboka ko bajya ku gitutu bakaduhemba nk’ukwezi kumwe, ubundi bikaba birarangiye, abantu bose bagahita bigendera, Perezida agakuraho telefoni.”

Mu mwaka w’imikino ushize wa 2023/24, abakinnyi n’abakozi ba Rayon Sports bahembwe igice cy’umushahara muri Gicurasi, ikindi gice bagihabwa basubukuye imyitozo muri Nyakanga 2024.

Undi nawe utifuje ko avugwa muri  iyi nkuru , yavuze ko ubu amafaranga make bafite yo kwifashishwa ari ibihumbi 300 Frw bahawe nk’uduhimbazamusyi mu cyumweru gishize, nyuma yo gutsinda Rutsiro FC na Police FC.

Ati “Baduhaye ibihumbi 150 Frw kuri buri mukino. Ubu ni yo turi kwifashisha, ariko urumva biterwa n’ibibazo ufite. Hari n’abari mu madeni.”

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye aba bakozi kwihangana, bakazishyurwa mu gihe FERWAFA izaba yamaze gutanga amafaranga iyi kipe yatsindiye ubwo yabaga iya kabiri mu Gikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports yabaye iya kabiri mu bagabo no mu bagore muri iryo rushanwa ryasojwe tariki ya 4 Gicurasi 2025, izabona miliyoni 5 Frw muri buri cyiciro.

Abakinnyi ba Rayon Sports, bo baberewemo ikirarane cy’umushahara wa Mata, aho mu gihe cy’iminsi 30 ishize bahawe umushahara wa Gashyantare n’uwa Werurwe.

Umunyamakuru wacu yagerageje kuvugana na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, ariko ntiyitabaga telefoni kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Rayon Sports ya mbere n’amanota 59, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri, izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu aho izakirwa na Bugesera FC mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona uzabera mu Bugesera.

 

 

 

Amasura mashya ashobora kwiyongera mu Mavubi!
PEACE CUP 2023/2024: Uko amakipe azakina mumikino y’igikombe cy’amahoro byamenyekanye!
Umuraperi La Fouine arataramira abanyarwanda mu gusoza imikino y’igikombe cy’Afurika cy’Abagore I Kigali
CAN 2023: Maroc yahabwaga amahirwe yasezerewe
Winner Bet Rwanda yahize izindi mu bihembo bya Service Excellence Awards
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Malbet Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Facts About Gambling Ie

September 9, 2019

Pokies Manukau

February 25, 2025

Casinos Like Casino Moons

February 25, 2025

Win Money Slots

May 28, 2024
Imyidagaduro

Niyo Bosco mu gahinda kenshi nyuma yo gupfusha umubyeyi we

April 24, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?