SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Knowless arasaba abanyarwanda kwamagana amahanga akomeje kwibasira u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Knowless arasaba abanyarwanda kwamagana amahanga akomeje kwibasira u Rwanda
Imyidagaduro

Knowless arasaba abanyarwanda kwamagana amahanga akomeje kwibasira u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: March 7, 2025
Share
SHARE

Umuhanzi Butera Knowless, arahamagarir Abanyarwanda guhaguruka bakamagana amahanga akomeje gufatira u Rwanda ibyemezo, barushinja kugira uruhare mu ntambara irimo kubera muri Kivu y’Amajyaruguru n’Iy’Amajyepfo.

Nubwo u Rwanda rukomeje gushinjwa kuba rufasha umutwe wa M23, ntirwahwemye kubihakana, ahubwo rugasaba Leta ya RDC guhagarika gukorana na FDLR, umutwe w’abarwanyi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Butera Knowless yakebuye ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, avuga ko byagombye kuba byarihannye nyuma y’uko barebereye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikorwa mu 1994.

Yifashishije urubuga rwe rwa X, uyu muhanzikazi yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakabaye yarabaye isomo ku bihugu bitandukanye bikomeje gufatira u Rwanda ibihano.

Yanditse ati: “Ariko, abo batanga ibihano bari he ubwo abarenga miliyoni bo mu miryango yacu bicwaga urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994? kuki batihaye ibihano kubera ko ubwabo bararebereye Jenoside iba ntibagire icyo bakora.”

Muri ubwo butumwa bwe, Butera Knowless agaragazamo uburyo FDLR yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igafashwa ntinahabwe ibihano, ahubwo ibi bihugu bikaba bikomeje gufatira ibihano u Rwanda.

Ati: “Barebereye abicanyi ba FDLR, barahunga, bongera kwishyira hamwe, bakomeza amarorerwa yabo, none ubu amateka arimo kwisubiramo, ntibabahannye, ntibabakoreye ubugenzuzi, baracecetse gusa, none amateka arimo kwisubiramo, none ngo barashaka kutwigisha, kuduhanira kuba duharanira kubaho, kudutegeka uko twakwikura muri ibyo bibazo? Gute se?

Asoza ubutumwa bwe, uyu muhanzikazi yashishikarije Abanyarwanda guhagurukira hamwe bakereka ibyo bihugu ko banyuze muri byinshi bibi birenze ibi kandi bakabyikuramo.

Ati: “Mureke twese duhaguruke tubereke ko twaciye muri byinshi bibi kurusha. Iki ni Igihugu cyacu u Rwanda, ejo hacu. Ntituzigera duhara, ntiducika intege u Rwanda ruhagaze rwemye, nk’uko bisanzwe.”

Butera Knowless aherutse gutangaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yamusize ari muto kandi isiga ihitanye abantu batandukanye bo mu muryango we, aho yasigaranye n’umuntu umwe gusa, ikabasiga nta cyizere cy’ubuzima, bakacyongererwa na gahunda nziza zitandukanye za Leta, zirimo FARG n’izindi zafashije zikinafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi guhobera ubuzima.

e

Abanyarwenya Doctall Kingsley na MCA Tricky batumiwe mu gitaramo cya ‘Iwacu Summer Comedy Festival’
Manager Muyoboke Alex yasabye abahanzi kuvuga ukuri kubyo bazi kuri Jenoside
Umuhanzi Juma Jux azakorera ubukwe bwe na Priscilla I Lagos
Miss Mutesi Jolly ntiyemeranywa nabashaka guhanganisha The Ben na Bruce Melody
Bruce Melodie yasubiye muri Amerika mu bitaramo azahuriramo na Shaggy
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Canberra Casino Poker

May 28, 2024
Andi makuru

Musanze Polisi yarashe Umujura ahasiga ubuzima

April 17, 2023

Free Spins Valid Debit Card

February 25, 2025

Play Free Casino Au Pokies No Download

September 5, 2023

Ireland Casinos Bonus $10

May 28, 2024

What Are The Tax-Free Online Pokies With Bonus Payment Options Available In Australia

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?