SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gisupusupu na Nyirarukundo bakeje Perezida Kagame mu ndirimbo bise ikipe Itsinda (Video )
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Gisupusupu na Nyirarukundo bakeje Perezida Kagame mu ndirimbo bise ikipe Itsinda (Video )
Imyidagaduro

Gisupusupu na Nyirarukundo bakeje Perezida Kagame mu ndirimbo bise ikipe Itsinda (Video )

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/18 at 10:05 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Umuhanzi Nsengiyumva François nka Gisupusupu,nyuma  y’igihe kinini  atagaraga cyane muri muziki  yongeye kwegura umuduri ahuza imbaraga n’umuhanzikazi Niyorukundo Agnès bahuriye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya “The Boss Papa”, bashyira hanze indirimbo bise ‘Ikipe itsinda’ mu rwego rwo kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Iyi ndirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 8’ yagiye hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, ni nyuma y’ibyumweru bibiri byari birenze uyu muhanzi n’uyu mukobwa bari bamaze igihe bayifatira amajwi n’amashusho.

Ni ubwa mbere bahuriye mu ndirimbo n’ubwo babarizwa muri Label imwe. Agnes yatangarije  itangazamakuru, ko iyi ndirimbo ari igitekerezo bombi bagize mu rwego rwo gutanga umusanzu w’abo nk’abahanzi babarizwa mu muryango FPR-Inkotanyi.

Ati: “Impamvu twatekereje gukora iyi ndirimbo, icya mbere ni uko tubarizwa muri ‘Label’ ya Alain Mukuralinda, icya kabiri ni uko twicaye nk’abahanzi turavuga tuti ko tugiye kujya mu gihe cy’amatora, by’umwihariko turebe kuri Perezida Kagame.

Turibaza tuti nta kuntu twakora indirimbo yamamaza umukandida wacu, cyane ko twese twisanze turi abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi, ni uko rero twiyemeje gukora iyi ndirimbo.”

Uyu muhanzikazi avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo bakigize muri Werurwe 2024, ubwo Perezida Kagame yemereraga abanyamuryango ba FPR, ko azongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ati “Twiyemeje kumwamamaza, kandi tuziko ibyo twaririmbye muri iyi ndirimbo abanyarwanda bazumva icyo turi gukora, kuko turabizi neza aho yakuye u Rwanda, bamwe babyumva mu bitabo, abandi nkatwe tubirebesha amaso, abantu barabizi, rero iyo tumwitekereje tubona ariwe muntu ukwiriye kuyobora u Rwanda kugeza igihe we azavuga ati ‘aho nifuzaga kugeza ndahagejeje’, ariko mu gihe agifite ishyaka n’ubushake tugomba kumushyigikira.”

Agnès yavuze ko yahuje imbaraga na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ bageza igitekerezo ku mujyanama w’abo, Alain Mukuralinda usanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, bamusaba kubashyigikira mu ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Ati “Yaravuze ati ndabashyigikiye! Rero, mu gukora iyi ndirimbo igaruka kuri Perezida Kagame twashingiye ku mirimo akora, ku mirimo amaze gukorera Igihugu cyacu. Twaravuze tuti, reka tumukorere indirimbo, aho rero byavuye mu gutekereza kumukorera indirimbo, mu gutekereza kumushyigikira mu matora, mu gutekereza gushyigikira umuryango FPR. NI ukumutera ingabo mu bitugu, tumwereka ko tumushyigikiye.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo baririmba bagira bati “Ikipe itsinda nta muntu uyihindura, ikipe itsinda n’’iyo gusigasirwa, nicyo gituma nzatora Kagame Paul, kuko ariwe mutoza w’iyo kipe itsinda.”

Nsengiyumva hari aho aririmba agira ati “Ubu iwacu mu Rwanda dufite umutekano, ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Ubumwe n’ubwiyunge birambuye mu Rwanda, ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Icyizere amahanga agirira u Rwanda ni Kagame Paul.”

Ni mu gihe Agnes aririmba agira ati “Twatuye ku midugudu dusezerera Nyakatsi, ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Yatwegereje amavuriro, amazi n’amashanyarazi ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Abari n’abategarugori bahawe ijambo…”

‘Igisupusupu’ yaherukaga gusohora indirimbo ‘Taha’ yagiye hanze ku wa 24 Nyakanga 2023, ariko yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nyemerera’, ‘Turi mu munyenga’, ‘Rwagitima’ n’izindi. Agnes we azwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Motari’, ‘Kanguka’, ‘Subira ku isoko’ n’izindi.

 

 

 

.

You Might Also Like

Fatakumavuta yongeye guhakana ibyaha aregwa ibyaha aregwa

King Promise wo muri Ghana yiyemeje kuzasusurutsa bihagije abazitabira imikino ya BAL

Judith Niyonizera mu byishimo nyuma yo gusezerana n’umugabo we King (Amafoto)

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Bwiza yashimiye abahanzi barimo The Ben na Bruce Melodie bemeye gukorana nawe kuri Album 25 Shades

Nsanzabera Jean Paul June 18, 2024 June 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yageze i Accra aho yagiye mu muhango wirahira rya Perezida mushya wa Ghana

January 7, 2025
Andi makuru

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yakiriwe na Parezida Kagame mu biro bye

January 26, 2024
Imyidagaduro

Nyuma ya Country Fm Noopja agiye gushinga Radio mu karere ka kirehe yo guteza imbere ako karere

September 18, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu bitabiriye inama ya OIF mu Bufaransa

October 4, 2024
Imyidagaduro

Nyuma yo kweguka ikamba rya Nyampinga w’Ububiligi Keza Joannah ba nyampinga bo mu Rwanda bakomeje kwishimira intsinzi ye

February 26, 2024
Andi makuru

Gen Jean Bosco Kazura hamwe n’abandi basirikare barenga 1100 bashyizwe mu kiruhuko

August 31, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?