SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gisupusupu na Nyirarukundo bakeje Perezida Kagame mu ndirimbo bise ikipe Itsinda (Video )
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Gisupusupu na Nyirarukundo bakeje Perezida Kagame mu ndirimbo bise ikipe Itsinda (Video )
Imyidagaduro

Gisupusupu na Nyirarukundo bakeje Perezida Kagame mu ndirimbo bise ikipe Itsinda (Video )

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 18, 2024
Share
SHARE

Umuhanzi Nsengiyumva François nka Gisupusupu,nyuma  y’igihe kinini  atagaraga cyane muri muziki  yongeye kwegura umuduri ahuza imbaraga n’umuhanzikazi Niyorukundo Agnès bahuriye mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya “The Boss Papa”, bashyira hanze indirimbo bise ‘Ikipe itsinda’ mu rwego rwo kwamamaza Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Iyi ndirimbo y’iminota 4 n’amasegonda 8’ yagiye hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, ni nyuma y’ibyumweru bibiri byari birenze uyu muhanzi n’uyu mukobwa bari bamaze igihe bayifatira amajwi n’amashusho.

Ni ubwa mbere bahuriye mu ndirimbo n’ubwo babarizwa muri Label imwe. Agnes yatangarije  itangazamakuru, ko iyi ndirimbo ari igitekerezo bombi bagize mu rwego rwo gutanga umusanzu w’abo nk’abahanzi babarizwa mu muryango FPR-Inkotanyi.

Ati: “Impamvu twatekereje gukora iyi ndirimbo, icya mbere ni uko tubarizwa muri ‘Label’ ya Alain Mukuralinda, icya kabiri ni uko twicaye nk’abahanzi turavuga tuti ko tugiye kujya mu gihe cy’amatora, by’umwihariko turebe kuri Perezida Kagame.

Turibaza tuti nta kuntu twakora indirimbo yamamaza umukandida wacu, cyane ko twese twisanze turi abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi, ni uko rero twiyemeje gukora iyi ndirimbo.”

Uyu muhanzikazi avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo bakigize muri Werurwe 2024, ubwo Perezida Kagame yemereraga abanyamuryango ba FPR, ko azongera kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Ati “Twiyemeje kumwamamaza, kandi tuziko ibyo twaririmbye muri iyi ndirimbo abanyarwanda bazumva icyo turi gukora, kuko turabizi neza aho yakuye u Rwanda, bamwe babyumva mu bitabo, abandi nkatwe tubirebesha amaso, abantu barabizi, rero iyo tumwitekereje tubona ariwe muntu ukwiriye kuyobora u Rwanda kugeza igihe we azavuga ati ‘aho nifuzaga kugeza ndahagejeje’, ariko mu gihe agifite ishyaka n’ubushake tugomba kumushyigikira.”

Agnès yavuze ko yahuje imbaraga na Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ bageza igitekerezo ku mujyanama w’abo, Alain Mukuralinda usanzwe ari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, bamusaba kubashyigikira mu ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Ati “Yaravuze ati ndabashyigikiye! Rero, mu gukora iyi ndirimbo igaruka kuri Perezida Kagame twashingiye ku mirimo akora, ku mirimo amaze gukorera Igihugu cyacu. Twaravuze tuti, reka tumukorere indirimbo, aho rero byavuye mu gutekereza kumukorera indirimbo, mu gutekereza kumushyigikira mu matora, mu gutekereza gushyigikira umuryango FPR. NI ukumutera ingabo mu bitugu, tumwereka ko tumushyigikiye.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo baririmba bagira bati “Ikipe itsinda nta muntu uyihindura, ikipe itsinda n’’iyo gusigasirwa, nicyo gituma nzatora Kagame Paul, kuko ariwe mutoza w’iyo kipe itsinda.”

Nsengiyumva hari aho aririmba agira ati “Ubu iwacu mu Rwanda dufite umutekano, ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Ubumwe n’ubwiyunge birambuye mu Rwanda, ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Icyizere amahanga agirira u Rwanda ni Kagame Paul.”

Ni mu gihe Agnes aririmba agira ati “Twatuye ku midugudu dusezerera Nyakatsi, ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Yatwegereje amavuriro, amazi n’amashanyarazi ntawundi tubikesha ni Kagame Paul. Abari n’abategarugori bahawe ijambo…”

‘Igisupusupu’ yaherukaga gusohora indirimbo ‘Taha’ yagiye hanze ku wa 24 Nyakanga 2023, ariko yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nyemerera’, ‘Turi mu munyenga’, ‘Rwagitima’ n’izindi. Agnes we azwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Motari’, ‘Kanguka’, ‘Subira ku isoko’ n’izindi.

 

 

 

.

Jay Z na Beyonce bakoze amateka bagura inzu ya kabiri ihenze muri Amerika yose
Platini yashimangiye ko Big Fizzo na Eddy Kenzo bazitabira igitaramo cye
Theo Bose Babireba yakoze amateka mu gitaramo yakoreye I Burundi na Rose Muhando
Sir Michael Gambon wamenyekanye muri filime ya Harry Potter yitabye Imana ku myaka 82
Christopher yakoreye igitaramo cy’amateka i Kampala
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Online Casino Australia Players Accepted

February 25, 2025

Goodman Casino Bonus

February 25, 2025

Slots Palace Australia

May 28, 2024

Skycity Casino Adelaide

February 25, 2025

Best Welcome Bonus Online Casino

May 28, 2024
Imyidagaduro

Maitre Dodian yahuje imbaranga na Papa Cyangwe bakorana indirimbo bise “Wowe ” (Video)

October 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?