Kuva mu gitondo cyo ku wa 2 Kamena 2024 nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Koreya y’Epfo, aho yahuriye n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika mu nama yabo na Perezida Yoon Suk Yeol.
Bucyeye bwaho Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida Yeol kuri uyu wa 3 Kamena, baganira ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo ndetse banasangira ifunguro hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bitabiriye iyi nama.
Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro n’ umuvugabutumwa ukomeye ukomoka muri Koreya y’Epfo, Rev Billy Jang Hwan Kim
Iruhande rw’iyi nama, Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi baturutse muri Afurika barimo Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe. Bose hamwe uko bahuriye i Seoul, bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida Yeol.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi, bagiranye ibiganiro bitandukanye bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kugirana imikoranire mu nzego zitandukanye.