SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Donald Trump yahamijwe icyaha cyo gufata ingufu Umunyamakurukazi E. Jean Carroll.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Donald Trump yahamijwe icyaha cyo gufata ingufu Umunyamakurukazi E. Jean Carroll.
Andi makuru

Donald Trump yahamijwe icyaha cyo gufata ingufu Umunyamakurukazi E. Jean Carroll.

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/05/10 at 10:25 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Urukiko rwo mu mujyi wa New York rwemeje ko Donald Trump wahoze ayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe ku ngufu akanasebya umunyamakuru akaba n’umwanditsi, E. Jean Carroll.

Ni icyaha Carrol avuga ko cyabereye mu ihahiro ryo muri Manhattan mu myaka ya 1990, ubwo yari ahahuriye na Trump akamusaba kwigera umwenda w’imbere yashakaga gutanga nk’impano.

Carrol yavuze ko ubwo yinjiraga mu cyumba bigereramo imyenda, Trump yahamusanze akamufata ku ngufu, bikamutera igikomere n’ubu akigendana kuko kuva ubwo atarongera kwishimira imibonano mpuzabitsina.

Urukiko rwo muri New York rwagejejweho ikirego kuri uyu wa Kabiri rwafashe umwanzuro, rwifashishije itsinda ry’inyangamugayo icyenda, ari nazo zemeje ko Trump ahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu ndetse no gusebya Carrol.

Iri tsinda ry’inyangamugayo zitabajwe n’urukiko kandi zategetse ko Trump yishyura Carrol miliyoni eshanu z’amadolari y’impozamarira.

Trump amaze kumva umwanzuro w’izo nyangamugayo zitabajwe n’urukiko, yawamaganiye kure avuga ko azajurira kuko yigirijweho nkana.

Ni mu gihe Carrol we yatangaje ko yishimiye umwanzuro kuko ahanaguweho igisuzuguriro.

Donald Trump abaye umuntu wa mbere wayoboye Amerika uhamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu abagore.

Uyu mugabo witegura kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2024, yakunze kuvuga ko ibirego ashinjwa ari ibya politiki bigamije kumuharabika.

Inkiko zo muri Amerika zemerewe rimwe na rimwe kwifashisha itsinda ry’abaturage basanzwe bafatwa nk’inyangamugayo, akaba aribo bafata umwanzuro ku byaha runaka bishinjwa umuntu.

Kuri ibi bya Trump ho, urukiko rwatangaje ko rwifuzaga ko abantu bigenga aribo bafata umwanzuro, kuko Trump azwiho kwibasira inzego mu gihe ibyemezo zafashe bitari mu nyungu ze.

Nubwo amategeko agena ko urukiko rushobora kwifashisha inyangamugayo zigafata umwanzuro, umucamanza yemerewe gutesha agaciro umwanzuro zafashe mu gihe abona ko hari ingingo zinyuranya n’amategeko.

Si ubwa mbere Trump ashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu. Uwitwa Jessica Leeds ufite imyaka 81, yigeze kurega Trump amushinja ko mu myaka ya 1970 yamukoze ku kibuno bari mu ndege yajya i New York. Undi witwa Natasha Stoynoff yavuze ko Trump yamusomye ku ngufu mu 2005 ubwo yajyaga kumuha ikiganiro mu nyubako ye izwi nka Mar-a-Lago.

Icyo gihe ngo uwo mugore yakijijwe n’uko umwe mu bakozi ba Trump yahatambutse, undi akikanga akamurekura. Trump avuga ko izo nkuru zose ari impimbano zigamije kumwangiriza izina.

You Might Also Like

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli

Augustin Patata Ponyo wabaye Minisitiri wa RDC yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya

Ubuyobozi n’abakozi b’Inzozi Lotto basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Nsanzabera Jean Paul May 10, 2023 May 10, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Kevin Montana yahurije hamwe abaraperi bakomeye mu ndirimbo yise Twendeleye

May 11, 2024
Imikino

Abanyamuryago ba Rayon Sport bagiye kwitorera komite nshya

October 30, 2024
Andi makuru

RPPA yashimangiye ko leta igiye kugabanya amasoko yibyangiza ibidukikije

November 13, 2024
Iyobokamana

Antoinnette Rehema yashyize hanze indirimbo nshya yise ibinezaneza

January 20, 2024
Imikino

Amakipe 39 niyo azitabira icyiciro cya Gatatu

February 16, 2024
Imyidagaduro

Selena Gomez yakeje Rema nyuma y’uko indirimbo Calm Down iciye agahigo kuri Spotify

September 12, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?