Israel Mbonyi utegerejwe mu gitaramo gikomeye giteganyijwe kubera mu Bubiligi, yamaze kugera mu Mujyi wa Bruxelles aho byitezwe ko azataramira tariki 8 Kamena 2024.
Mu ijoro ryo ku wa 4 Kamena 2024 nibwo Israel Mbonyi yageze mu Bubiligi ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi bazafatanya mu gitaramo uyu muhanzi afite i Bruxelles.
Israel Mbonyi n’itsinda bari kumwe bakiriwe n’ubuyobozi bwa Team Production yamutumiye muri iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abatari bake, cyane ko mbere gato ko ahaguruka i Kigali byari byanje gutangazwa ko amatike ya VIP yashize ku isoko mu gihe n’asanzwe hari hasigaye agera ku 10%.
Nubwo ariko amatike akomeje gushira ku isoko, mu minsi ishize iki gitaramo cyari cyimuwe aho cyagombaga kubera bitewe n’uko ahari hateganyijwe mbere habaye hato bityo hashakwa ahisumbuyeho.
Byitezwe ko iki gitaramo cya Israel Mbonyi kizabera mu cyumba kizwi nka Docks cyangwa ‘Dome Events Hall’ aho kuba muri Birmingham Palace yari yatangajwe mbere.
Nyuma yo kuva i Burayi, Israel Mbonyi agomba guhita ataha mu Rwanda agakomeza imyiteguro y’ibitaramo afite yaba muri Kenya no muri Uganda, aho agomba gutaramira muri Kanama 2024.
Israel Mbonyi yaherukaga gukorera igitaramo mu Bubiligi muri Kamena 2023, iki gihe nabwo akaba yarahagiriye ibihe byiza kuko cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.
Igitaramo cya Israel Mbonyi kizabera gace kitw Boulevard Lambermont 1 1000 Bruxelles aho kwinjira bitteganyijwe ko ari amayero 50 muri VIP aho amatike yaho yamze gushira naho ahasanzwe akab ari amayero 30 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Kamena 2024