Perezida Paul Kagame yashimiye Mahmoud Ali Youssouf usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, watorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AUC.
Ku wa 15 Gashyantare 2025, ni bwo Mahmoud Ali Youssouf yatorewe kuyobora AUC bikorewe i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bya Afurika Yunze Ubumwe.
Mahmoud Ali Youssouf asimbuye Moussa Faki Mahamat wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri X yagize ati “Nshimiye umuyobozi mushya wacu wa AUC, Mahmoud Ali Youssouf, wegukanye intsinzi mu bandi bayobozi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, bose bahesheje ishema Afurika.”
Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Umunya-Algeria, Selma Malika Haddadi watorewe kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU asimbuye Dr. Monique Nsanzabaganwa kuri uwo mwanya, maze arakomeza ati “Mbifurije ishya n’ihirwe mu nshingano zabo nshya.”
Perezida Kagame kandi yanashimiye Moussa Faki Mahamat wari umaze imyaka umunani ku buyobozi bukuru bwa AUC, ku muhati we mu kwimakaza ubumwe bwa Afurika haba mu mvugo no mu bikorwa.
Ati “Umuhate we mu guteza imbere amahoro n’iterambere byagize uruhare mu kubaka umubano uhamye hagati y’ibihugu byacu. Asize umuryango uvuguruwe mu buryo bw’ingezi.”
Mahmoud Ali Youssouf wari usanzwe ari Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti kuva mu 2005, yari ahatanye na Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya na Richard Randriamandrato wo muri Madagascar.
Perezida wa AUC, ni we muyobozi ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango, akaba anawuhagarariye mu by’amategeko.
Atorwa buri myaka ine mu nama isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agatorwa inshuro imwe ishobora kongerwa.
Mu nshingano ze harimo kureberera ubuyobozi bwa komisiyo ndetse n’ibijyanye n’imari, guteza imbere no kumenyekanisha intengo za AU no guteza imbere imikorere yayo.
Perezida wa Komisiyo ya AU kandi aba ashinzwe gutanga ubujyanama no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa batandukanye, nk’ibihugu binyamuryango, abafatanyabikorwa mu iterambere n’ibindi.
Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa AUC aba afite inshingano zo gufasha Umuyobozi Mukuru wa AUC kuzuza inshingano, ariko akibanda ku bijyanye no kwita ku mutungo n’ingengo y’imari byayo.
Agomba kandi kuba afite uburambe bw’imyaka itari munsi ya 20 mu nzego zizwi, ariko 10 muri iyo akaba yarayimaze mu buyobozi bukuru bw’ibigo binini.