Umunyarwenya Dave Chappelle uri mu bakomeye ku Isi, ku wa 31 Gicurasi 2024 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Uyu munyarwenya wamamaye cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba amaze imyaka irenga 30 ari icyamamare mu gutera urwenya, amaze iminsi mu Rwanda aho yanakoreye igitaramo mu ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024.
Nyuma y’iki gitaramo uyu munyarwenya yabonanye na Perezida Kagame ku wa 31 Gicurasi 2024 mbere y’uko asura ibice bitandukanye by’u Rwanda birimo n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Akigera ku rwibutso yabanjye gusobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguye kuva ku bukoloni kugera ki gihe cya Repubulika ndetse nuko yashyizwe mu bikora mu gihe cy’Iminsi ijana gusa ikaba itwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga Miliyoni babaziza uko bavutse .
Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka yaranze igihugu cyacu nyafashe umwnaya wo kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zirenga ibihumbi 250 zishyinguye aho ku rwibutso rwa Jenodie yakorewe abatutsi rwa Kigali .
Tubibutse ko mu ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024 Dave Chapelle yataramiye ahitwa muri Kozo Restaurant iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Abitabiriye igitaramo cya Dave Chapelle bashimishijwe n’uyu munyarwenya wamaze isaha n’igice asusurutsa abakunzi be ibintu bidasanzwe mu Rwanda ko umunyishura akayabo mu gitaramo akakireba isana imwe n’igice