Orpcare Nursery & Primary School ni ishuri rihereye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kayonza, aho umubyeyi wese yifuza kurereramo umwana we agakura afite ubumenyi, uburere, ubukesha n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Iri shuri ryashinzwe mu mwaka wa 2008 na Gakwaya Leonard agamije gufasha abana batari bafite ubushobozi bwo kwiga bo muri aka karere bagaragara ari benshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko iri shuri ubwo yaritangiraga byari bigoye cyane kuko batangiye bakodesha ibyumba ariko uko iminsi yagendaga muri 2009 batangiye kubaka ibyumba by’amashuri y’incuke ario ubu bakaba bageze ku rwego rwa ayisumbuye aho bafite icyiciro cya mbere (Tronc Commun)
Tuvuye kubijyanye nubuzima busanzwe bwa Orpcare Nursery & Primary School iki kigo gikomeje kwereka ko kidasanzwe nyuma kweguka ibihembo mu marushanwa ya Kigali Publick Library writing Library byatanze kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 18 Gicurasi 2024 .
Uyu mwaka iri rushanwa ryari rifite insanganyamatsiko insanganyamatsiko ku bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije ryari ryitabiriwe n’ibigo 340 biturutse mu turere twose tw’u Rwanda aho abanyeshuri 2500 aribo bari bahatanye bakuwemo 180 nabo baje kuvamo 36 begukanye ibihembo bitandukanye birimo amagare, Laptops ,Tablet , telephone ni bindi byinshi ,ikindi hahembwe ibigo byitwaye neza aho Orpcare Nursery & Primary School yegukanye igihembo cy’ikigo cyimaze kwitabira aya marushanwa inshuro nyishi kandi cyegukana ibihembo bitandukanye .
Ni mu gihe mu banyeshuri Nganza Ian wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza muri Orpcare Nursery & Primary School yegukanye igihembo inkuru nziza mu cyongereza naho , mushiki we bigana kuri icyo kigo witwa Akaliza Anyssa we yegukana igihembo cy’inkuru yanditse neza mu Kinyarwanda .
Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri Orpcare Nursery & Primary School Byiringiro Joseph yatubwiye byinshi bakoresheje kugira babashe kwehukana ibyo bihembo mu rwego rw’igihugu yavue ko mu masomo yose bigisha hakubiyemo igituma umwana ahinduka ufiteye akamaro isi dutuye cyane cyane ibijyanye na siyansi ariko bakagiramo n’ibice byigisha imyunga ndetse n’imyidagaduro.
Ku bijyanye n’ibihembo batwaye yavuze ko ari amashimwe menshi ku kigo cyabo kuba barabashije kweguka ibihembo bikomeye mu gihugu biturutse kukuba abana babo barabashije kwandika inkuru nziza ku bijyanye n’ubukerarugendo n’ibidukikije akaba rero yarasabye abanyeshuri bose aho bri mu Rwanda gukomeza gukora cyane kuko biri mu bituma akenshi babasha kwitwara neza yasoje avuga ko kuva bakwegukana ibi bihembo bagiye gukomeza gutyaza ubwenge bw’abana babo kugira baje bakomeza kweguna ibyo bihembo ku buryo bazabasha no guhanga mu rwego rw’umugabane .
Mu kiganiro n’umuyobozi wa Orpcare Nursery & Primary School Bwana Mfitumukiza Gerard yatudangarije ko icyo bakesha intsinzi muri iri rushanwa nta kindi uretse amasomo batanga n’indi mikoro itandukanye ituma umwana asohoka muri iri nshuri afite uburere n’umuco bihambaye.
Yakomeje atubwira ko kuba bigisha bana babo kugira ikinyabupfura n’umuco biri mu bituma babasha kugera kure mu marushanwa akomeye bagenda bitabira ,ikindi nuko bafite abarimu b’inzobere mu kwigisha .
Ku bijyanye n’ibihembo yavuze ko byabyishimiye cyane kandi kuko byerekanye ko binyuze mu marushanwa nkaya byerekana ko abana bakiri baton abo bakunda igihugu cyabo kuko mu nkuru bakoze inyishi zizatuma aabantu benshi bamenya ibyiza bitatse u Rwanda ndetse bakanaboneraho no kujya batembera ibice byinshi nyaburanga ,
Mu gusoza Bwana Mfitumukiza yasabye abana gukomeza kwiga neza no gusoma cyane kuko bizatuma ikigo cyabo gikomeza kwitwara neza mu marushanwa yose bazajya bitabira kandi asaba ababyeyi gukora uko bashoboye bakajaya batembereza abana babao kugira babashe gusobanukirwa ibyiza bitatse igihugu cyane ,yanabasabye kandi kuzana abana babo mu kigo cya Orpcare Nursery & Primary School kuko ari ku gicumbi cy’ubwenge
Mwizerwa Akaliza Anyssa wegukanye igihembo cy’inkuru nziza yanditse mu Kinyarwanda yise Ngwino urebe u Rwanda rwacu aho yagarutse ku rugendo we n’umuryango we bakoze basura bimwe mu bice nyaburanga by’U Rwanda akibonera ibyiza birutatse mu gihe abantu benshi iyo bavuze ubukerarugendo benshi bajya muri Parike ari we yahisemo kwandika ku bukerarugendo bushingiye ku muco mu rwego rwo kwerekana ko umuco wacu wihariye utandukanye niyi bindi bihugu .
Yavuze kandi ko kugira ngo agree kuri iyi ntsinzi mu rwego rw’igihugu yabifashijwemo n’ababyeyi be ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bwameretse uko agomba kwitwa kugera abashije kuza mu ba mbere mu bana 2500 bahataniraga ibyo bihembo.
Yavuze kandi ko iki gihembo cyimushimishije cyane kandi kimwongereye ingufu nyinshi cyane akaba agiye kwiga ashyizeho umurava kugira ngo no mu marushanwa ataha azabashe kwitwara neza .