Nyuma yaho mu ijoro ryo ku wa 30 Werurwe 2024 mu gitaramo cya Nemeye Platini yise Baba Experience yiyemerejemo gutanga inkunga yo gufasha abana babairi ba bakobwa ba Nyakwigendera Tuyishime Joshua (Jay Polly ) aho benshi muri bitabiriye icyo gitaramo bitanze batitangiriye itama mu rwego rwo gukomeza gufasha abana be gukomeza amasomo yabo neza nta kibazo uyu muhanzi yishimiye ko buri wese wiyemeje gutanga impano ye yabisohoje neza .
Nyuma y’ukwezi kumwe icyo gitaramo kibaye Kuri uyu wa 30 Mata 2024 nibwo Platini yegereye abagore ba Jay Polly abashyikiriza amafaranga amaze iminsi akusanya mu nkunga bemerewe mu gitaramo cye giherutse kubera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024.
Muri miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda zemewe, abagore ba Jay Polly bateranyije ayo bamaze guhabwa yose yabaye miliyoni 13,5Frw.
Aba bagore bishimiye igikorwa bakorewe n’abakunzi b’umugabo wabo. Mbabazi Sharifa wabyaranye n’uyu muraperi bucura bwe yavuze ko atari ibintu batekerezaga.
Ati “Si ibintu twigeze dutekereza, Imana ishimwe ko yashoboje Platini gukora igikorwa nka kiriya kandi turashimira buri umwe wagize icyo atanga kuko byadukoze ku mutima.”
Ni amagambo uyu mugore yari ahuriyeho na Nirere Afsa wamenyakanye nka Fifi, uyu nawe washimiye buri umwe wagize icyo atanga ku bw’abana ba Jay Polly.
Mu mafaranga bashyikirijwe harimo miliyoni 1Frw yatanzwe na Platini,miliyoni 3Frw zatanzwe na Eric Rutayisire (Forzza Bet ), miliyoni 2Frw zatanzwe na Coach Gael, miliyoni 2Frw zatanzwe na Ishimwe Clement (KINA Music).
Abandi batanze ni Rock Entertainment wageneye aba bagore miliyoni 1Frw,Burrows Restaurant yabahaye miliyoni 1Frw na The Choice Live bamaze gutanga ibihumbi 500Frw muri miliyoni 1Frw bari bemeye gutanga.
Aba biyongeraho Jiva collection bari batanze miliyoni 1Frw ku munsi w’igitaramo, Alliah Cool wari watanze watanze miliyoni 1Frw na Tic Tac nabo batanze miliyoni 1Frw aba bakaba bari baherutse kuyashyikiriza aba bagore.
Platini nyuma yo gukusanya ayo mafaranga yose yavuze ko hari miliyoni 2,5Frw zibura ngo ayo abantu bitanze yose yuzure arimo miliyoni 1Frw yatanzwe n’umubyeyi uba i Burayi bari kuvugisha ngo barebe ko yayohereza, miliyoni 1Frw yemewe na Ishusho Art kugeza uyu munsi utarayatanga ndetse n’ibihumbi 500Frw bya The Choice Live.
Amafaranga agera kuri miliyoni 16Frw niyo yari yemerewe abana ba Jay Polly nk’inkunga yakusanyirijwe mu gitaramo cya Platini, ariko ababyeyi babo bamaze gushyikirizwa miliyoni 13,5Frw bivuze ko haburaho miliyoni 2,5Frw nkuko twabigarutseho haruguru.