Umugoroba wa tariki ya 18 Gashyantare 2025 ni umugoroba w’mateka ku munyarwenya Fally Merci watangije ibitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy Show nyuma yo kwegukana igihembo cya Miliyoni 10 mu irushanwa rya Youth Konnect mu birori byabereye muri Kigali Convetion Center I Kigali ku nshuro ya 13
Ni amarushanwa yasojwe kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, aho hahembwe abantu icyenda bahize abandi mu byiciro bitandukanye mu gushyigikira urubyiruko rukora ishoramari no kuruzamura.
Mu mafaranga agera kuri miliyoni 500 Frw yatanzwe harimo arenga miliyoni 100 Frw zatsindiwe n’abantu icyenda bahize abandi mu byiciro byose barimo n’Umunyarwenya Fall Merci watangije ibitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy.
Nyuma yo guhabwa igihembo, umunyarwenya Fally Merci yatangaje ko rwari urugendo rutoroshye, kuko rwari rurimo abahanga benshi bafite imishinga ihambaye, ariko akaba ari we usekerwa n’amahirwe.
Ati: “Ni ibyishimo byinshi kuba ari njye watwaye igihembo cya ArtConnekt ku nshuro ya mbere muri ‘Performing Art’.”
Merci yavuze ko atangira guhatanira iki gihembo, yatekerezaga ko naramuka agitsindiye kizamufasha kurushaho kwiteza imbere, ‘kuko miliyoni 10 zakora ibintu bizima.’
Yumvikanishije ko aya mafaranga agiye kuyifashisha mu kugura ibikoresho bye bwite bikenerwa mu gutegura ibitaramo bya Gen-z Comedy, mu gihe yari asanzwe abitangaho akayabo abikodesha.
Ati: “Buriya kugira ngo kompanyi ibike amafaranga, ni uko ibintu biyajyana biba byagabanyutse cyangwa bitagihari. Iyi si inguzanyo, ni ayanjye. Iyo ubonye amafaranga ikintu akora; agufasha kugenda ahantu wari kuzagenda imyaka itanu mu gihe cy’umwaka cyangwa imyaka ibiri.”
“Izi miliyoni 10 Frw zigiye gufasha Gen-z gutera imbere byihuse birushijeho, kubera ko hari ibyari bisanzwe amafaranga bigiye kuvaho kubera iki gihembo.”
Yasobanuye ko gutsindira igihembo nk’iki atari inzozi yigeze arota ubwo yatangiraga uyu mushinga, kuko yabitangiye nk’ibintu yumvaga akunze gusa.
Ati: “Gukora ibintu ukunda birafasha, bizana umusaruro ariko ntabwo aba ari yo ntego. Intego ni uko bigenda neza. Rero ibintu byose wakora iyo byagenze neza, kugenda neza ni uko nawe hari aho bikugeza.”
Uyu munyarwenya yasobanuye iki gihembo kivuze ikintu gikomeye ku mushinga we wa ‘Gen-z Comedy,’ aho yagize ati: “Ni igihembo kigaragaza ko ari ubayobozi, ari Abanyarwanda bakunda ibintu dukora, baranabizi.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’intambwe ikomeye nk’iyi, urugendo rukomeje kuko nta rwitwazo rundi ruhari cyane ko n’amafaranga ahari kandi akaba yamaze kubona ko ashyigikiwe.
Ati: “Urabona ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi baba badutekereje, kuba bashyigikiye ubuhanzi, bigiye gufasha ubuhanzi.”
Fally Merci yibukije urubyiruko ko imishinga yahawe ibihembo ari iri gukora atari iri mu bitekerezo gusa, abashishikariza gutangirira ku byo bafite batarebeye ku bandi.
Ati: “Ushobora gukoresha ibintu ufite nonaha ngaha, ukagera ku byo ushaka udafite. Rero, ibyo bitekerezo tubishyire ahagaragara. Akenshi dutangirira aho tubona ibintu kandi si ho biba byaratangiriye. Ntiwigane umuntu uwo ari we wese wowe utangire nkawe uvuge ngo ndahera kuri iki kuko nicyo nshoboye, ni na cyo mfite. Icyo kizakugeza ku kindi ushaka, nugira ikinyabupfura no guhozaho.”
Yashimiye Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bwo gushyigikira urubyiruko n’ubuhanzi muri rusange. Ati “Ubuhanzi bwagutunga, nta bahanzi muzi butunze? Turashimira Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kuba yaratekereje ku buhanzi kuko ubuhanzi bugera kure.”
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangaje ko mu marushanwa ya YouthConnekt 2024 hakoreshejwe arenga miliyoni 500 Frw mu guhemba abayitabiriye guhera ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Igihugu.