SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yavuze kukuvamo kwa Arsenal muri 1/2 cya UEFA Champions Ligue
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Perezida Kagame yavuze kukuvamo kwa Arsenal muri 1/2 cya UEFA Champions Ligue
Imikino

Perezida Kagame yavuze kukuvamo kwa Arsenal muri 1/2 cya UEFA Champions Ligue

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 18, 2024
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame  umwe mu bakunda imikino, akaba umufana wa Arsenal yo mu Bwongereza, yavuze ko ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage ishobora guhigika Real Madrid yo muri Espagne.

Kuri Perezida Paul Kagame n’abafana ba Arsenal ijoro rya tariki 17 Mata 2024 ryari ribi cyane nk’umugoroba wo ku cyumweru tariki 14 Mata, 2024 ubwo iyi kipe ku kibuga cya Emerates Stadium yatsindwaga na Aston Villa ibitego 2-0 muri shampiyona bigatangira gutera igitutu ku bafana bumvaga ko gutwara shampiyona bishoboka.

Perezida Paul Kagame avuga kuba ikipe ya Arsenal yakuwe mu irushanwa na FC Bayern Munich mu ijoro ryo ku wa Gatatu ku kibuga Allianz Arena (1-0 aggregate 3-2), yagaragaje ko akiyifite ku mutima.

Yagize ati “Nubwo bavuyemo Arsenal iracyari ikipe yange. Congratulations- #FCBayernM.!!!”

Uretse Arsenal yatwaye uruhande runini rw’umutima w’Umukuru w’igihugu mu bijyanye na Football, ndetse iyi kipe ikaba ifitanye imikoranire n’u Rwanda muri gahunda yo gushishikariza abakerarugendo gusura u Rwanda, amakipe yandi akorana n’u Rwanda muri iyi gahunda yakomeje mu cyiciro gikurikira.

Paris St Germain yo mu Bufaransa yakuyemo FC Barcelona yo muri Espagne/Spain, izakina na Borussia Dortmond yo mu Budage muri ½ cy’irushanwa.

Bayern Munich na yo ikorana n’u Rwanda muri gahunda ya #VisitRwanda izahura na Real Madrid (yakuyemo Manchester City kuri penalty 4-3 aggregate 4-4), bivuze ko imwe mu makipe yo mu Budage yagera ku mukino wa nyuma wa UEAFA Champions Ligue cyangwa akaviramo rimwe.

Perezida Paul Kagame asanga bishoboka akifuriza Bayern Munich kuzatsinda.

Yagize ati “FC Bayern Munich nikomeza ifite ubushake n’umuhate yagaragaje, ntibyananirana gukuramo Real Madrid …Ni ko football imera!!”

– Advertisement –

Paul Kagame nubwo Arsenal itatwara shampiyona y’Ubwongeraza, ikaba itanatwaye UEFA Champions Ligue, azishimira ko kureba kure kwe kwatumye gukorana n’aya makipe byongera umubare w’abasura u Rwanda, azanishimira ko andi makipe y’ibigugu akorana n’u Rwanda imwe muri zo ishobora kugera ku mukino wa nyuma ikaba yanatwara igikombe.

Umutoza w’Umurundi, Ndayizeye Jimmy ategerejwe muri Rayon Sports!
Umutoza wa REG WBBC yahize kwegukana Irushanwa Nyafurika ririmo kubera mu Rwanda
Amavubi yatsinze Super Eagles 2-1 abura amahirwe yo kwitabira AFCON 2025
Fitina Ombolega yakiriwe nk’umwana mu rugo muri APR FC
Skol Rwanda yafunze ikibuga cy’imyitozo ku makipe yombi ya Rayons Sport
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Marina Casino Online

May 28, 2024

What Are The No Registration Bonus Codes For Free Spins In Ireland

August 17, 2019

Sun Palace Casino Sister Sites

May 28, 2024

Platincasino Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Mfortune Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024
Imyidagaduro

Safi Madiba agiye gushyira hanze album ye ya mbere yise Back To Life

November 4, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?