SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umutoza wa REG WBBC yahize kwegukana Irushanwa Nyafurika ririmo kubera mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Umutoza wa REG WBBC yahize kwegukana Irushanwa Nyafurika ririmo kubera mu Rwanda
Imikino

Umutoza wa REG WBBC yahize kwegukana Irushanwa Nyafurika ririmo kubera mu Rwanda

Muhire Jimmy
Muhire Jimmy
Published: November 4, 2023
Share
SHARE
Umutoza wa REG WBBC, Mukaneza Espérance, yavuze ko intego bafite ari ukwegukana igikombe cy’Imikino Nyafurika ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ iri kubera i Kigali.

Mukaneza Esperance ibi  yabigarutseho ejo hashize ku wa Gatanu, tariki 3 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko ikipe ye igeze ku mukino wa nyuma itsinze Equity Bank amanota 76-61, igasangayo Kenya Ports Authority zirakina kuri uyu wa Gatandatu, tariki 4 Ugushyingo 2023, saa Moya n’Igice z’ijoro  muri Lycée de Kigali.

Yagize ati “Twari twabivuganye n’abakinnyi ko tugomba gutsinda natwe tugakinisha imbaraga kuko Abanya-Kenya basanzwe ari zo badutsindisha. Abakinnyi bacu nubwo bakina boroheje ariko na bo imbaraga barazifite.”

Yakomeje avuga ko ibanga ryabafashije gutsinda Equity Bank ari ugukorera hamwe.

Ati “Urufunguzo rw’uyu mukino kwari ugukorera hamwe ku buryo n’uvuye hanze akomereza aho mugenzi yari agejeje, abakinnyi bose bari biteguye cyane.”

Mukaneza yavuze ko biteguye kwitwara neza imbere ya KPA, cyane ko atari ubwa mbere bagiye guhura muri iri rushanwa.

Ati “KPA ntabwo ari ubwa mbere tugiye guhura muri iri rushanwa kandi iry’uyu mwaka mwarabibonye ko rihindagurika cyane. Ikipe iragutsinda na we ejo ukayitsinda. Dufite icyizere ko intsinzi izaboneka, abafana bazaze badushyigikire nk’uko babikoze kandi natwe tubijeje kubashimisha.”

Twabibutsa ko atari ubwa mbere aya makipe yombi agiye guhura muri iri rushanwa kuko yari kumwe mu itsinda rya kabiri aho KPA yatsinze REG WBBC mu buryo bworoshye amanota 72-42.

Ni umukino utaza korohera iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu kuko KPA ni yo kipe itaratsindwa muri iri rushanwa.

Aya makipe yombi kandi yamaze kubona itike yo kuzahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ‘Zone 5’ mu Mikino Nyafurika ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ izabera i Cairo mu Misiri tariki 8-17 Ukuboza 2023.

 

REG yageze ku mukino wa nyuma

 

Mukaneza Esperance yahize gutwara igikombe
Ibyishimo byari byinshi ku Ikipe y’ikigo gishinzwe kongera ingufu
RIB yahakanye amakuru avuga ko Minisitiri Munyangaju Aurore yatawe muri yombi
Ubuyobozi bwa APR FC bwasezeye mu cyubahiro umutoza Darko Nović mu cyubahiro
Amavubi azakina umukino wa gicuti na Algeria
Amavubi U-15 yananiwe kwihagararaho imbere ya Tanzania U-15 muri CECAFA U-15
Perezida Kagame yasangiye n’abitabiriye Inama ya FIA mu Rwanda
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Burning Desire Casino Game

May 28, 2024

Luhoplay Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Best Gambling App Australia

February 25, 2025

Play Demo Pokies

May 28, 2024

Star Casino Gold Membership

May 28, 2024

What Are The Best Free Spins No Deposit No Wager Offers In Ireland

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?