Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa, uri mu bakomeye muri muzika nyarwanda yagarutse ku rwibutso afite ku mugabo we, Karengera Innocent umaze imyaka 12 yitabye Imana.
Uyu muhanzikazi iyo abara inkuru y’ibihe yagiranye n’umugabo we, ubona afite akanyamuneza ku maso he bigaragara ko yanyuzwe cyane n’ibihe bagiranye kuva bakirambagizanya ndetse no mu rushako rwabo.
Cécile Kayirebwa yaganirije Gerald Mbabazi ku bihe yanyuranyemo na Karengera Innocent, agaruka ku buryo yakundaga guhamiriza cyane, uko yabwiraga abantu bose ngo baceceke igihe Kayirebwa yabaga ari kuririmba, indirimbo yamuhimbiye n’ibindi bitandukanye.
Uyu muhanzikazi avuga yahuriye n’umugabo we mu bahanzi, aho we yari intore ikunda guhamiriza cyane nawe akaba umuririmbyi.
Ati “Nasanze ari Intore hari inzu twakoreragamo turirimba noneho abantu bakaza kudusura baturutse hirya no hino rero niko hazaga n’abasore, ni ahongaho twamenyaniye, tubyina turirimba buri mugoroba twabaga duhamiriza akabikunda cyane.”
“Ibyo gukundana twabaye nk’ababitekerereza rimwe akambwira ati nyamara uzabona inka zije, nje gufata irembo twari twaruzuye, twari inshuti cyane. Yari intore nawe yarahamirizaga we na bagenzi be mu itsinda bari barimo. Twahoraga turirimba igihe cyose, uziko se hari igihe namubwira ngo nahamirize turi twenyine , nkamuririmbira agahamiriza nanjye nkakoma amashyi.”
Cécile Kayirebwa avuga ko indirimbo “Ngango” yayihanze igihe yari akumbuye uyu mukunzi we.
Ubwo yamuriribiraga iyi ndirimbo, umugabo we yafashwe n’amarangamutima adasanzwe dore ko yamubaga hafi cyane.
Iyo agaragaza umugabo we, avuga ko yari umuntu utagira amagambo menshi ariko ibikorwa bye bikaba byinshi, agakunda gutarama cyane ndetse buri ni mugoroba uko yabaga arangije akazi yazaga kureba umukunzi we akamumara irungu.
Kayirebwa yakomeje avuga ko umugabo we ubwo bari bamaze kubana yamuhoraga hafi akanamushyigikira cyane mu bikorwa bye bya muzika , akamuherekeza aho agiye muri studio ndetse no mu bitaramo agakunda kumva aririmba abantu bose bacecetse.
Ati “Yanteraga imbaraga kandi akanamperekeza ahantu ngiye gukorera indirimbo muri studio ziri kure nk’ahantu ndibutahe mu ijoro nkabona ntibimuteye ubute rwose yarabyishimiraga mbese yarabikundaga cyane.”
“Mu rugo mu bitaramo, bya bindi byacu nyine hari indirimbo yitwa ‘Nkumbure’ ya Rugamba nanjye nakundaga narayirirmbaga nkumva ahantu hose hatuje noneho akajya arembuza abantu ngo bazimye amatara hagasigara udutara twaka gake cyane, kugira ngo ayumve neza byari birenze.”
Source : Gerard Mbabazi