SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abakobwa b’abanyarwenya bacibwa intege n’umuco wacu : Babu Comedian
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abakobwa b’abanyarwenya bacibwa intege n’umuco wacu : Babu Comedian
Imyidagaduro

Abakobwa b’abanyarwenya bacibwa intege n’umuco wacu : Babu Comedian

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/11 at 12:49 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umunyarwenya Muyenzi John Naifa uzwi cyane nka Babu Joe, avuga ko impamvu abakobwa bakora urwenya bakiri bake bigirwamo uruhare n’umuryango nyarwanda ubaca integer bitewe  nanone n’umuco wacu

Ati: “Mu bihe byatambutse twibajije impamvu nta Anne Kansiime wo mu Rwanda dufite, tugerageza kubafasha ariko, tujye tuzirikana   ko umuryango tuvukamo nawo ugira uruhare mu byo dukora, tuvuka mu Rwanda. Urwenya n’imyidagaduro  muri rusange hari ukuntu umukobwa iyo abyinjiyemo babireba nabi kurusha umuhungu, kandi mu buryo bubi butandukanye,  abaye icyomanzi, indaya, nta mukobwa ujya imbere y’abantu ngo avuge.”

Yongeraho ati: “Hari n’abakobwa  njyewe nzi  twahaye umwanya ngo batere urwenya, ugasanga abantu babasuzuguye badashaka kubyumva, bagatangira kwiganirira, hajyaho umuhungu ugasanga barongeye baramukurikiye bamweretse urukundo, gusa icya mbere ni ukudacika intege ugakomeza.”

Uyu munyarwenya  uri  mu bamaze igihe  mu Rwanda  yatangarije AHUPA RADIO ko Umunsi Mpuzamahanga w’abagore Atari wo utuma abagabo basuzugurwa nk’uko akenshi bamwe babivuga.

Ati: “ Njye uko mbibona, mbona uburenganzira bwahawe abagore byari bikenewe kandi sinkeka ko aricyo gitera kubahukwa k’umugabo, kubera ko umuntu wese atari n’umugabo gusa, iyo wubashye umuntu nawe arakwubaha. Umugabo uvuga ngo umugore ntabwo yamubashye akenshi na we aba atamwubashye, ntaho bihuriye n’uburinganire, igikenewe ni uko twakubahana tukabana neza.”

Akomeza agira ati: “Kuba abagore barahawe uburenganzira, ntibivuze ko hari ubwakuwe ku bagabo, bwashyizweho kugira ngo twuzuzanye, kuko buri mugabo wese wabayeho cyangwa uzabaho yabyawe n’umugore, yahetswe n’umugore, yarezwe n’umugore, birangira abaye umugabo, rero uburenganzira bubaye ubw’abagabo gusa twaba dukumiriwe mu bintu bimwe na bimwe byateza umuryango n’Igihugu imbere muri rusange, reka turebe ko twese twahuza imbaraga dutere imbere.”

Kuri Babu asanga umukobwa wese wifuza kuba umunyarwenya, icyo akeneye cya mbere ari ukwigirira icyizere.

Ati: “Uyu munsi dukeneye abakobwa  bakora urwenya, kuko Isi y’urwenya n’ukubara inkuru bishingira ku kubara inkuru, dukeneye abakobwa batubwira inkuru z’abakobwa, ubuzima babamo, uko babucamo, byose turabikeneye tukumva umukobwa w’umunyarwandakazi niba uri umukobwa ukunda urwenya, wowe tinyuka kandi ntuzacike intege,  aho wambona hose ukumva ukeneye ubufasha bwanjye ku mbuga nkoranyambaga, nitwa Babu uzabunsabe nzagufasha, abanyarwenya bose  ubona bazwi si uko ari abasore, ni uko ari umunyarwenya.”

Akomeza asaba abakobwa bakeneye kujya mu rwenya ko bajya biyubaha mu myambarire, bityo nabo bakubahwa.

Yagize ati: “Icya mbere ni ukwigirira icyizere, kandi wiyubahe, nujya gutera urwenya imbere y’abantu uzambare wikwize ubone ko wiyubashye, kuko iyo wambaye nabi hari igihe n’ibyo uvuga abantu hari igihe batabyumva, ariko niwiyubaha n’abandi bazakubaha, keretse niba uri bubyifashishe mu rwenya uri butange.”

Babu avuga ko kuba atakigaragara cyane ari uko yasubiye kwiga, kuri ubu akaba arimo gutegura igitaramo yise ibihe biha ibindi, azahuza n’umunsi we w’amavuko, arimo kwandika filime zijyanye n’ubuzima bw’urubyiruko ndetse akaba ashaka no gutangira urugendo rw’umuziki.

You Might Also Like

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’uyu mwaka rizarangwa n’udushya twinshi

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

Jose Chameleon yasubukuye igitaramo afite I Kigali

Rihanna na A$ap bagiye kwibaruka umwana wa gatatu

Nsanzabera Jean Paul March 11, 2024 March 11, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bimwe mu byamamare byatangaje ko bizitabira igitaramo cyateguwe na Ev. Dana Morey Mu Rwanda

June 6, 2023
Andi makuru

Qatar yashimiye u Rwanda na DRC ku mugambi wo kurangiza intambara ya M23

March 24, 2025
Andi makuru

Skol yifatanyije n’abaturage bo mu Nzove mu muganda (Amafoto )

May 28, 2023
Andi makuru

Umwana w’imyaka 10 yiciwe mu gitero cyagabwe kuri bus muri Cisjordanie

December 12, 2024
Imikino

Perezida Paul Kagame n’Umwami wa Morocco bashimwe kuba indashyikirwa guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika.

March 15, 2023
Imyidagaduro

Zacu Entertainment yishimiye ibyo yagezeho mu myaka ibiri imaze ishinzwe

December 16, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?