SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Brian Mulroney wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada yapfuye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Brian Mulroney wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada yapfuye
Andi makuru

Brian Mulroney wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada yapfuye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/01 at 10:00 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Brian Mulroney wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada ndetse akaza kumenyekana cyane mu Rwanda ubwo yagaragazaga ko yicuza kuba igihugu cye cyararebereye Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana ku myaka 84.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada hagati ya 1984 na 1993, yatangajwe n’umukobwa we mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Caroline Mulroney, ntiyigeze avuga icyateye urupfu rwa se, gusa yashimangiye ko “yapfuye mu mahoro, akikijwe n’umuryango we”.

Mulroney mu 2014 yavuze ko mu 1994 iyo aza kuba akiri Minisitiri w’Intebe, yari gukora ibishoboka byose ngo ahagarike Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gihe yari ari mu kiganiro cyabereye muri Massey College.

Ati “Iyo nza kuba ndi Minisitiri w’Intebe mu 1994, ntabwo byari gushoboka ko Canada ihagarara ngo irebere ibyabereye mu Rwanda, twerekanye itandukaniro muri Ethiopia, rero twari kuryerekana no mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yavuze ko kubura umuntu nka Mulroney ari igihombo gikomeye.

Ati “Nashenguwe cyane no kumenya urupfu rwe, ntabwo yigeze atezuka ku gukorera abaturage ba Canada kandi buri gihe yaharaniraga ko iki gihugu kirushaho kuba ahantu heza ho kwita mu rugo. Ntabwo nzibagirwa inama yangiriye mu myaka yashize. Yari umuntu mwiza, udatezuka kandi agakunda ibyo akora.”

Brian Mulroney yabonye izuba mu 1974, avukira mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Quebec. Mbere yo kuba umuyobozi w’ishyaka ry’aba-Conservateur muri iki gihugu no kuba Minisitiri w’Intebe yari umunyamategeko.

Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Canada mu 1984 asimbuye se wa Justin Trudeau, Pierre Trudeau.

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yifurije abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mwiza wa Eid AL Adha

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru wa Eid Al Adha

Hazima uwatse hagati ya Donald Trump na Elon Musk ibintu bikomeje kujya irudubi

Edgar Lungu wahoze ayobora Zambia yitabye imana ku myaka 68

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Nsanzabera Jean Paul March 1, 2024 March 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Rema yanyomoje amakuru avuga ko asenga Satani

March 17, 2025
Imyidagaduro

Bwiza yishimiye guhura na Miss Jojo yakunze akunda

June 19, 2023
Andi makuru

Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda

June 5, 2025
Imyidagaduro

Burna Boy yashimangiye ko adacibwa intege n’abamwita umwana mu muziki

July 20, 2023
Andi makuru

Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuye I Kigali yahinduye ibitekerezo

April 8, 2024
Imyidagaduro

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

June 7, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?