Perezida Kagame yageze muri Ethiopia i Addis Ababa yitabiriye Inama ya 37 y’Inteko Rusange isanzwe y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Muri iyi nama, Perezida Kagame arageza ku bitabiriye, raporo igaragaza aho amavugururwa yashinzwe muri AU ageze ashyirwa mu bikorwa. Ni amavugururwa amaze imyaka umunani asabwe kuyobora.
Mu mavugururwa yakozwe muri AU harimo ko uyu muryango waharanira kwigira, buri gihugu kikajya gitanga 0,2% by umusoro w’ibicyinjiramo.
Ibyo byakozwe hagamijwe gushyigikira ingengo y’imari ya AU bigafasha Afurika kwishakamo imisanzu izatera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.
Ikigega cya AU cy’amahoro, kimaze kugeramo miliyoni 400$ ndetse umusanzu w’ibihugu by’ibinyamuryango nawo ukomeje gutangwa nk’uko biteganywa.
Kugira ngo AU ibashe kugera ku ntego, yabanje kumva ko hakenewe uburyo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa byayo, nyamara muri icyo gihe, yari ibeshejweho n’imisanzu itangwa n’ibihugu hamwe n’abaterankunga buri mwaka.
Imibare yerekana ko abaterankunga bari bihariye 72% by’ingengo y’imari ya AU, ibintu byari biteye inkeke ko havuka ikibazo igihe umwe mu bafatanyabikorwa yahura n’ingorane mu bukungu, ndetse ugasanga izo gahunda Abanyafurika ntibazigira izabo.
Muri Nyakanga 2016 nibwo Perezida Kagame yahawe inshingano zo gutegura no gukurikirana amavugurura akenewe muri iyo Komisiyo kugira ngo ibashe kugeza AU ku cyerekezo yihaye cya 2063.
Iyi nama ya AU uyu mwaka iraza kuganira cyane ku burezi.