Nemeye Platini yateguje igitaramo cye cya mbere yise ‘Baba Experience’ agiye gukora mu rwego kwizihiza imyaka itatu amaze akora umuziki ku giti cye ndetse n’imyaka 14 awumazemo muri rusange.
Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024 nubwo byinshi ku bazamufasha ndetse n’ibiciro byo kucyinjiramo atarabitangaza.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Platini yavuze ko yateguye iki gitaramo mu gusubiza ubusabe bw’abakunzi be bari bamaze igihe bamusaba kubataramira.
Ati “Benshi mu bakunzi banjye bakunda uko nitwara ku rubyiniro, bari bamaze igihe bansaba kubategurira igitaramo cyanjye njyenyine kugira ngo tugire umwanya uhagije wo gutaramana nabo.”
Platini yavuze ko igitaramo cye kigamije kwizihiza imyaka itatu amaze atangiye umuziki ku giti cye ariko akanazirikana imyaka 14 awumazemo muri rusange.
Mu 2020 nibwo Platini yatangiye gukora umuziki ku giti cye nyuma y’uko mugenzi we TMC babanaga mu itsinda rya Dream Boys yari amaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuva atangiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye, Platini yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe nka Veronika, Ntabirenze yahuriyemo na Butera Knowless, Atansiyo, Shumuleta n’izindi nyinshi.
Uretse indirimbo imwe ku yindi, Platini yanakoze EP yise ‘Baba’ ari nayo muri iyi minsi ari gusohora indirimbo ziyigize.