Ku nshuro ya gatatu bategura ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ ubuyobozi bwa KIKAC Music bwatangaje Bwiza, Chriss Eazy ndetse na Juno Kizigenza nk’abazasusurutsa abakunzi b’umuziki bazagendana n’amagare.
Uretse aba bahanzi batangajwe, ubuyobozi bwa KIKAC Music bwadutangarije ko bukiri mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye ku buryo hari n’abandi bashobora kwiyongera.
Uhujimfura Jean Claude uyobora KIKAC Music yagize ati “Aba ni bo tubaye dutangaje, ariko ibiganiro n’abafatanyabikorwa birakomeje bigenze neza twazongeramo abandi.”
Ubuyobozi bwa KIKAC Music busanzwe butegura ‘Tour du Rwanda Festival’ bwamaze kwemeza ko ibi bitaramo bizazenguruka mu Mijyi ine irimo Musanze, Rubavu, Huye ndetse na Kigali.
Ibi bitaramo bihuza amagare n’umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya nimugoroba baba bifuza ahantu bahurira bagasabana, bikaba andi mahirwe ku bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda kuko babasha kubona aho bongera gutangira ubutumwa bw’ibikorwa byabo.
Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 17 rizatangira ku wa 23 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2025.
Ku rundi ruhande ntabwo abategura ibi bitaramo baratangaza abahanzi bazifashisha mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’umuziki.
Tour du Rwanda izaba ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga, ni ku nshuro ya karindwi izaba igiye ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye y’Isi.