Michael Adebayo Olayinka wamamaye nka Ruger wafashijwe n’inzu ifasha abahanzi ya Jonzing World Record ya D’Prince, yamusezeyeho ahita atangiza iye yise Brown Boy Ent.
Ruger yashimiye D’prince uruhare yagize mu rugendo rwe dore ko ari na we wamuhaye izina nyuma yo kuvumbura impano ye.
Mu ijoro ryo ku itariki 6 Gashyantare 2024 Ruger yanditse kuri Instagram ye avuga ko yababajwe no kuba yafashe icyemezo cyo gutandukana na label yamufashije kwamamara.
Ati”Biteye agahinda ariko ngomba kugenda, mwarakoze kunyizera mukamfata ukuboko.Nta hantu nari kugera iyo mutanshyigikira. Imana niyo yonyine izangenda imbere muri uru rugengo rushya ntangiye. Ntangiye urugendo rushya nta kintu mbiziho ariko Imana izamba hafi kuko ni igihe cya Blown Boy Ent.”
Ruger yamamaye mu 2021 igihe isi yari mu bihe bidasanzwe bya Covid-19. Muri Werurwe ya 2021 yasohoye EP yise ’Pendemic’ yariho indirimbo yitwa Bounce yazamuye izina rye muri Nigeria no muri Afurika.
Nyuma yasohoye EP yise The Second Wave iriho indirimbo yamamaye cyane yitwa Dior inakunzwe kumwitirirwa.
Ruger yataramiye mu Rwanda ku itariki 19 Gashyantare 2022, mu gitaramo cyabereye kuri Canal Olympia.
D’prince watandukanye na Ruger yatangije Jonzing World Record mu 2019. Yasinyishije Rema waje kujya muri Mavin Records ya Don Jazzy.