SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abaraperi Diplomate B-Threy, Jay C na Fireman batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z comedy Show
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abaraperi Diplomate B-Threy, Jay C na Fireman batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z comedy Show
Imyidagaduro

Abaraperi Diplomate B-Threy, Jay C na Fireman batumiwe mu gitaramo cya Gen-Z comedy Show

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 8, 2025
Share
SHARE

Abaraperi bazitabira ’Icyumba cya Rap’, bagiye kugaragara mu gitaramo cy’urwenya cya ‘Gen-Z Comedy’ kizaba kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2025.

Muri aba baraperi bazaba bari muri Gen-Z Comedy harimo Diplomate, B-Threy, Jay C na Fireman.

Uretse ba baraperi hari kandi abanyarwenya batandukanye bazaba bari gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo. Bazaba barangajwe imbere na Fally Merci, Muhinde, Pirate, Umushumba n’abandi.

Fally Merci usanzwe ategura Gen-Z Comedy yadutangarije  ko yahisemo gutumira aba baraperi kugira ngo baganirize urubyiruko ruzitabira iki gitaramo cye cy’urwenya, ariko banasusurutse abakunzi ba Hip Hop.

Ati “Uretse kuba bazaganiriza urubyiruko ruzitabira iki gitaramo, abatumirwa bacu ntabwo bagenda batanaduhaye ku ndirimbo zo kudususurutsa, ariko kandi hari n’abanyamahirwe bazatsindira amatike yo kwinjira mu Cyumba cya Rap.”

Aba baraperi bazasogongeza abakunzi babo mu byo babateguriye bazabereka mu gitaramo bazakora kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025. Ni nyuma y’uko icyagombaga kubera kuri Canal Olympia ku i Rebero ku wa 27 Ukuboza 2024, cyasubitswe ku munota wa nyuma kubera imvura nyinshi.

Iki gitaramo cyateguwe na sosiyete isanzwe itegura ibitaramo ya ‘Ma Africa’ mu rwego rwo gufasha abakunzi b’injyana ya Hip Hop.

Abaraperi bazaririmba muri iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Diplomat, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP. Abifuza kuzacyitabira banyura hano https://www.genzcomedyshow.com cyangwa ugakanda *797*1*8#

Marina yishimiye umufana we w’I Nyabihu wamubonye agasuka amarira
Taylor Swift yahigitse Rihanna ku mwanya w’abahanzikazi batunze agatubutse muri muzika
Bebe cool yongeye gukora mu ijisho Bobi wine
Umukinnyi wa Filme Val Edward Kilmer yitabye Imana ku myaka 65
Igitaramo cya James na Daniella cyimuriwe umunsi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Australia Gambling Industry

February 25, 2025

Casombie Casino Review

May 28, 2024

What Online Casinos Offer Free Bonus Pokies For Players In Australia

September 5, 2023

Lv Bet Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Eagle Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2024

May 28, 2024

Slot Vegas Online

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?