Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya ‘Country Music’, Toby Keith wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Beer For My Horses’, yitabye Imana afite imyaka 62 azize indwara ya Kanseri yo mu nda.
Toby Keith yari umuhanzi,umwanditsi w’indirimbo yafatanyaga no gukina filime. Yari umwe mu bakomeye mu njyana ya ‘Country Music’ yatangiye gukora kuva mu 1989 kugeza yitabye Imana. Amakuru yababaje benshi y’urupfu rwe yatangajwe n’umugore we Tricia Lucus akoresheje imbuga nkoranyambaga z’uyu muhanzi.
Iri tangazo ryavugaga ko Toby Keith yitabiye Imana mu rugo rwe mu mujyi wa Oklahoma akikijwe n’umuryango we. Umugore yavuze ko yapfuye mu ijoro ryo ku wa 05/02 nyuma y’uko yari amaze kwitegura kujya mu birori bya Grammy Awards 2024 gusa akabireka ku munota wanyuma kuko yumvaga atameze neza. Muri iryo joro nibwo yahise yitaba Imana.
Toby Keith yapfuye afite imyaka 62 y’amavuko nyuma yo kumara imyaka 2 ahanganye na kanseri yo mu nda, dore ko muri Kamena ya 2022 aribwo yatangaje ko arwaye iyi ndwara.
Umugore wa yatangaje ko nubwo urupfu rwa Toby rwabatunguye ariko ngo bari basanzwe bazi ko biri hafi kuko mu Ukuboza kwa 2023 babwiwe n’abaganga ko ntagihe kinini uyu muhanzi asigaranye.
Ku bakunda indirimbo zisinziriza cyangwa se ziruhura mu mutwe bazi cyane iza Toby Keith zirimo nka ‘I Love This Bar’, ‘Beer For My Horses’, ‘American Soldier’, ‘Red Solo Cup’ n’izindi. Uyu muhanzi kandi apfuye amaze gukina muri filime 12 yagiye akina mu bihe bitandukanye.
Toby Keith yari yibitseho agahigo ko kuba ariwe muhanzi wa mbere ku isi waririmbye inshuro nyinshi mu itangwa ry’ibihembo bya ‘Nobel Peace Prize’ bikunze guhabwa abanyapolitiki. Toby Keith asize umugore n’abana batatu.