Umusizi Rumaga Junior wa Nsekanabo uri mu bari kwigaragaza neza muri iki gihe, yatangiye gufasha abantu gusoma ibitabo binyuze mu isomero ryo kuri internet yatangije.
Uyu musizi yatangaje ko yatangije uru rubuga ruriho ibitabo byo gusoma n’ibindi yise ‘Libraire Siga Rwanda’.
Rumaga aganira yari aherutse gutangaza ko yahisemo gushyiraho uru rubuga nyuma y’uko yari amaze igihe abantu bamusaba aho bakura ibijyanye n’amateka y’u Rwanda.
Yavuze ko yagiye ahura n’abantu banyuranye, bamubaza inkomoko y’amateka akunze kwibandaho mu bisigo bye, uko n’abo babimenya byisumbuyeho n’ibindi.
Ati “Nari maze igihe kinini abantu bambaza, abandi bansaba aho bakura ibitabo byo gusoma, twashyizeho rero uburyo bworohereza abakunzi, abasomyi n’abanditsi, aho ushobora gukura ibitabo by’umwihariko ibivuga ku mateka biboroheye kuri telefoni cyangwa kuri mudasobwa bigendanwa.”
Uyu musizi avuga ko ibi bitabo bashyira kuri uru rubuga byanditswe n’abantu banyuranye, kandi buri wese aho ari ku Isi hose yabibona, yaba ibiri kuri internet (soft copy) ndetse n’ibindi bifatika (hard copy).
Ati “Ubu bikugeraho aho uri hose mu isi mbisi. Guhera uyu munsi twatangiye gushyiraho ibitabo.”
Rumaga avuga ko uru rubuga ruzafasha abanditsi kubona aho bagurishiriza ibihangano byabo.
Uyu musizi avuga ko mu gihe kiri imbere agiye gufungura ahantu hihariye abantu bashobora gusanga ibitabo by’amoko anyuranye, aho ateganya gukorera Kicukiro Silverback.
Rumaga yavutse ku wa Gatandatu, tariki 3 Nyakanga 1999. Ariko iyo ajya kubara imyaka ye yongeraho n’amezi icyenda yamaze mu nda umubyeyi we amutwite. Avuka mu muryango w’abana batatu akaba ubuheta muri bo.
Yigeze kubwira IGIHE ko izina Rumaga yaryiswe na sekuru akiri muto yakwinjira mu busizi nk’umwuga rero agahitamo kuryubura, kuko mu buto bwe abenshi bari bamuzi nka Junior. Uyu musore yatangiye ubusizi akiri muto, ariko atangira kubwinjiramo ku mugaragaro ku wa 3 Kamena 2019.
Mu basizi afatiraho urugero harimo Bahati Innocent Mussa wamamaye nka Rubebe; mu batakiriho uwo yigiraho barimo Alex Kagame.
Iyo abajijwe aho akura amagambo akoresha akomeye ndetse niba hari umuntu ujya umufasha kwandika, yavuze ko ntawe.
Uyu musore yavukiye Umutakara na Nyamagana kwa Nangingare mu Ruhango. Nyuma umuryango uza kwimukira mu Marangara i Muhanga ari naho uyu munsi uba. Gusa uyu musore akaba aba i Kigali.
Amashuri abanza yayize mu Rwunge Rwisunze Mutagatifu Dominiko i Mbuye (URG) mu Ruhango, icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye akiga mu Iseminari nto y’i Kansi, icya Kabiri cy’ayisumbuye akiga mu Rwunge rw’abisunze Mutagatifu Yozefu mu Birambo bya Gashari aho yize Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB). Yasoje amashuri yisumbuye mu 2017. Yize mu Kigo Nderabarezi Ubumenyamuntu n’Ubugororangingo.