Kampayana Augustin wayoboye ibigo bitandukanye mu Rwanda birimo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, RHA, yitabye Imana.
Umwe mu bagize umuryango wa Kampayana yatangaje ko yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024. Ati “Nibyo koko yapfuye.”
Yatangaje ko Kampayana yapfiriye mu rugo ubwo yiteguraga kujya kwa muganga. Ati “Mu kwitunganya ngo ajye kwa muganga nibwo yapfuye.”
Yasobanuye ko icyo yazize kiteramenyekana, bityo ko bategereje igisubizo cyo kwa muganga kugira ngo bamenye ukuri.
Kampayana yari afite imyaka 60 y’amavuko. Asize umugore n’abana bane barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.
Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RHA, Kampayana yabanje kuba umuyobozi muri iki kigo ushinzwe imiturire mu mijyi no mu cyaro.
Yabaye kandi Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge n’uw’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali, RALGA, ubwo ryashingwaga mu 2003.
Kampayana yayoboye urwego rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rwari rushinzwe imiturire yo mu cyaro mu gihe Guverinoma yari muri gahunda yo guca inzu za Nyakatsi.