SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwemereye inzira Ingabo za SADC ziri i Goma
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > U Rwanda rwemereye inzira Ingabo za SADC ziri i Goma
Andi makuru

U Rwanda rwemereye inzira Ingabo za SADC ziri i Goma

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 21, 2025
Share
SHARE

ziri mu Burasirazuba bwa Congo mu Mujyi wa Goma kugira ngo zibone uko zisubira mu bihugu byazo nyuma y’aho gahunda zari zaremeranyijwe na M23 yo kunyura ku Kibuga cy’Indege cya Goma igoranye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemereye RBA ko u Rwanda rwamaze guhabwa ubusabe bw’uko izi ngabo zazahabwa inzira zikanyura mu gihugu zitaha, ndetse ko rwabyemeye.

Ati “Yego twarabemereye [kunyura mu Rwanda]”.

Ntabwo itariki Ingabo za SADC zizavira muri RDC iremezwa gusa hamaze gushyirwaho itsinda riri kwiga kuri iyi gahunda, aho rimaze iminsi ritangiye imirimo yaryo i Dar es Salaam muri Tanzania.

Bivugwa ko Ingabo za SADC niziva i Goma, zizinjira mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Rubavu, hanyuma zikava mu gihugu zikomereza muri Tanzania, kimwe mu bihugu bifite ingabo muri Congo.

Ibindi bihugu bifite ingabo muri ubu butumwa ni Afurika y’Epfo ifiteyo nyinshi kurusha ibindi hamwe na Malawi.

Mu biganiro byari byarahuje Ingabo za SADC n’Umutwe wa M23, harimo ko mu gihe cyo gutaha, izi ngabo zizatwara ibikoresho byazo bya gisirikare ariko ko zizareka ibyasizwe n’Ingabo za Congo.

Ingabo za FARDC zikiri i Goma nazo zigomba kuhava ariko uburyo bizakorwamo ntabwo buramenyekana.

Ibikorwa byo gutaha kw’Ingabo za SADC ziri muri Congo byashyizwemo imbaraga muri iyi minsi nyuma y’umwuka mubi wavutse aho Umutwe wa M23 washinje izi ngabo kugira uruhare mu mirwano yabaye ku wa 11 Mata.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Rudzani Maphwanya, yatangaje ko gahunda yo gucyura izi ngabo igomba kwihutishwa.

U Rwanda ruheruka guha inzira abakozi ba Loni bari i Goma bari babuze uko bataha ubwo imirwano yari ikajije umurego hagati ya M23 n’Ingabo za Leta ya RDC.

Rwanahaye inzira ingabo za SADC zakomerekeye ku rugamba zihanganye na M23 hamwe n’imirambo y’abasirikare bari muri ubu butumwa.

Dr Alfred Jahn yavuzwe ibigwi mu ijoro ryo kwizihiza ubuzima bwe (Amafoto
Corneille Nangaa wa AFC/M23 yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi
Aline Gahongayire agiye gukorera igitaramo mu bubiligi
Abayobozi ba Congo bakomeje kuvuga ko icyemezo cya Tshisekedi cyo gutera u Rwanda kitashoboka
Moses nyiri Moshions yatawe muri Yombi nyuma na RIB
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

N1 Casino Slots

February 25, 2025

Xl Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

What Are The New Slot Machine Regulations In Ireland In 2023

May 28, 2024

Stardew Valley Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Country Club Casino Launceston Accommodation

February 25, 2025

Gambling Table Games

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?