SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwemereye inzira Ingabo za SADC ziri i Goma
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > U Rwanda rwemereye inzira Ingabo za SADC ziri i Goma
Andi makuru

U Rwanda rwemereye inzira Ingabo za SADC ziri i Goma

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/21 at 12:55 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

ziri mu Burasirazuba bwa Congo mu Mujyi wa Goma kugira ngo zibone uko zisubira mu bihugu byazo nyuma y’aho gahunda zari zaremeranyijwe na M23 yo kunyura ku Kibuga cy’Indege cya Goma igoranye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemereye RBA ko u Rwanda rwamaze guhabwa ubusabe bw’uko izi ngabo zazahabwa inzira zikanyura mu gihugu zitaha, ndetse ko rwabyemeye.

Ati “Yego twarabemereye [kunyura mu Rwanda]”.

Ntabwo itariki Ingabo za SADC zizavira muri RDC iremezwa gusa hamaze gushyirwaho itsinda riri kwiga kuri iyi gahunda, aho rimaze iminsi ritangiye imirimo yaryo i Dar es Salaam muri Tanzania.

Bivugwa ko Ingabo za SADC niziva i Goma, zizinjira mu Rwanda zinyuze ku mupaka wa Rubavu, hanyuma zikava mu gihugu zikomereza muri Tanzania, kimwe mu bihugu bifite ingabo muri Congo.

Ibindi bihugu bifite ingabo muri ubu butumwa ni Afurika y’Epfo ifiteyo nyinshi kurusha ibindi hamwe na Malawi.

Mu biganiro byari byarahuje Ingabo za SADC n’Umutwe wa M23, harimo ko mu gihe cyo gutaha, izi ngabo zizatwara ibikoresho byazo bya gisirikare ariko ko zizareka ibyasizwe n’Ingabo za Congo.

Ingabo za FARDC zikiri i Goma nazo zigomba kuhava ariko uburyo bizakorwamo ntabwo buramenyekana.

Ibikorwa byo gutaha kw’Ingabo za SADC ziri muri Congo byashyizwemo imbaraga muri iyi minsi nyuma y’umwuka mubi wavutse aho Umutwe wa M23 washinje izi ngabo kugira uruhare mu mirwano yabaye ku wa 11 Mata.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Rudzani Maphwanya, yatangaje ko gahunda yo gucyura izi ngabo igomba kwihutishwa.

U Rwanda ruheruka guha inzira abakozi ba Loni bari i Goma bari babuze uko bataha ubwo imirwano yari ikajije umurego hagati ya M23 n’Ingabo za Leta ya RDC.

Rwanahaye inzira ingabo za SADC zakomerekeye ku rugamba zihanganye na M23 hamwe n’imirambo y’abasirikare bari muri ubu butumwa.

You Might Also Like

Qatar igiye guha USA indege ya Boeing 747-8 izakoreshwa nka Air Force One

Umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero arasa abarimo umwana w’amezi 4 bahasiga ubuzima

Perezida Ramaphosa yakuriye inzira abakeka ko afitanye ikibazo na Perezida Kagame

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

Nsanzabera Jean Paul April 21, 2025 April 21, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Namungo FC yasinyishije Kagere Meddie.

January 16, 2024
Utuntu n'utundi

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu babiri

November 4, 2023
Imikino

Peter Agblevor yasezeye kuri Musanze FC yerekeza muri Police FC!

December 29, 2023
Andi makuru

Miss Muheto Divine na Polisi y’Igihugu bahakanye amakuru avuga ko yongeye gutabwa muri yombi

November 19, 2024
Imyidagaduro

Victor Rukotana yatandukanye n’umujyanama we No Brainer

February 10, 2025
Andi makuru

Abapolisi 240 b’u Rwanda bagiye kohereza muri UNMISS bahawe impanuro na CG Namuhoranye

June 10, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?