SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: CAN 2023: Abasifuzi bayoboye umukino wa Sénégal na Côte d’Ivoire bahawe ibihano
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > CAN 2023: Abasifuzi bayoboye umukino wa Sénégal na Côte d’Ivoire bahawe ibihano
Imikino

CAN 2023: Abasifuzi bayoboye umukino wa Sénégal na Côte d’Ivoire bahawe ibihano

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/04 at 3:24 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Abasifuzi basifuye umukino wa ⅛ mu Gikombe cya Afurika wahuje Sénégal na Côte d’Ivoire bahagaritswe muri iri rushanwa nyuma y’amakosa akomeye yawugaragayemo ntibayiteho.

 

Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yatsinze iya Sénégal kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wagaragayemo amakosa menshi yashoboraga kugira ibyo ahindura.

Wari umukino wasifuwe n’Umunya-Gabon, Atcho Pierre, wari wungirijwe na mugenzi we Boris Ditsoga baturuka mu gihugu kimwe kongeraho na Carine Atezambong wo muri Cameroun, mu gihe kuri VAR Umunya-Maroc, Samir Guezzaz n’Umunya-Misiri, Mahmoud El Banna.

Aba bose bikomwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal iheruka kwegukana iki gikombe ko bagize uruhare runini mu gutuma isezererwa yifuzaga kucyisuziza.

 

Rutahizamu wa Sénégal ukina anyuze ku ruhande, Krépin Diatta, we yagize uburakari bukabije yifashisha imbuga nkoranyambaga ze yerekana ko “CAF yuzuyemo ruswa. Kubera iki abasifuzi batigeze bareba kuri VAR, ibi ni ukutwicira irushanwa.”

Ibi byose byaturutse ku ikosa ryakorewe Ismaïla Sarr ari mu rubuga rw’amahina rwa Côte d’Ivoire ku munota wa 55, ariko umusifuzi avuga ko ntacyabaye gusa nyuma bigaragara ko ryari ikosa.

 

Kugeza ubu Komite Nyobozi ya CAF ishinzwe Imisifurire ihagarariwe na Désiré Doué Noumandiez, yatangaje ko abo basifuzi batemerewe kugira undi mukino bahabwa mu Gikombe cya Afurika kiri kuba ndetse nikirangira hazakusanywa ibindi bimenyetso harebwe niba ibihano byakongerwa.

Igikombe cya Afurika kugeze aho rukomeye dore ko gisigayemo amakipe ane agomba gukina ½ akishakamo ajya ku mukino wa nyuma.

Imikino yombi izaba ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gashyantare 2024, aho Nigeria izakina na Afurika y’Epfo mu gihe Côte d’Ivoire yakiriye irushanwa izahura na RDC.

 

Seko Fofana wa Côte d’Ivoire ahanganiye umupira na Abdou Diallo wa Sénégal

You Might Also Like

APR yatsindiye umukino wayo wa kabiri muri BAL imbere ya Perezida Kagame

Rwanda Premier League igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka wa 2024/2025

RIB yasabye Sam Karenzi Na Muramira Regis kureka intambara zabo z’amagambo Atari meza

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Ubuyobozi bwa APR FC bwasezeye mu cyubahiro umutoza Darko Nović mu cyubahiro

Muhire Jimmy February 4, 2024 February 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Bitunguranye Zari The Boss Lady yatumiye Tanasha Donna mu gitaramo azakorera I Kampala

December 11, 2023
Imyidagaduro

Abanyarubavu bayunzwe n’igitaramo cya Tour du Rwanda Festival cyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye (Amafoto)

February 24, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Ange Kagame yashimangije alubumu ya Ruti Joel yise Musomandera

January 13, 2023
Andi makuru

RDC : Abayobozi ba AFC/M23 bakatiwe urwo gupfa

August 9, 2024
Imyidagaduro

Abaraperi bazitabira icyumba cya Rap batsinzwe na AJSPOR 7-2

December 18, 2024
Imyidagaduro

Umunyamideli Judith Heard yagiriye inama Abakobwa bakiri batoya

November 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?