Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi uri i Kigali, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024.
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi, butanga umusaruro uhuriweho mu nzego zitandukanye, nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje.
Uruzinduko rwa Perezida Nyusi rukurikiye urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yagiriye mu Rwanda mu minsi ine ishize.
Icyo gihe yasobanuye ko we na Gen Muganga baganiriye ku bufatanye bw’impande zombi mu kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado n’uko bwakomeza kugeza intsinzi igezweho.
U Rwanda na Mozambique biri mu bufatanye bwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado kuva muri 2021.
Kuva muri uwo mwaka, ingabo z’ibihugu byombi zatangiye kwirukana abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah mu bice wari warafashe birimo Akarere ka Mocimboa da Praia na Palma, abarwanyi bawo bahungira mu mashyamba.
Hakurikiyeho igikorwa cyo gucyura abaturage bari barahunze ibi bice bitewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’abarwanyi b’uyu mutwe, izi ngabo zifatanya kubarindira umutekano.
Byateganyijwe ko icyiciro kizakurikiraho ari icyo guhugura no gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwirindira igihugu cyabo. Ni igikorwa kizakorwa n’Ingabo z’u Rwanda.
Perezida Nyusi yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2023. Icyo gihe Perezida Kagame yamugabiye inyambo. Mbere yaho muri Gashyantare 2022, uyu mukuru w’igihugu nab wo yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho we na Perezida Kagame baganiriye ku ntambwe yatewe mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu bikorwa birimo ibyo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado ndetse n’ibyo mu zindi nzego z’ubufatanye.