Umutwe w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo hamwe n’Ingabo za M23 zamaze kwigarurira umupaka wa Kamanyola wari usigaye mu mipaka Repubulika ya Demokarasi ya Congo na bimwe mu bihugu bituranye nayo nkÚburundi n’u Rwanda
Abarwanyi ba M23 binjiye mu mujyi muto wa Kamanyola uri ku mupaka wa RDC ,U Burundi n’’ u Rwanda mu ijoro to kuri uyu wa kabiri nkuko abaturage bo muri uwo mujyi babitangarije intangazamakuru.
Kamanyola iri muri teritwari ya Walungu ikaba iri kuntera ya kilometero 45 mu majyepfo y’umujyi wa Bukavu na Kilometero 70 mu majyaruguru y’umujyi wa Uvira ku kiyaga cya Tanganyika .
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa yavuze ko ku wa kabiri habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’Ingabo z’u Burundi zari zikambitse I Kamanyola mbere y’uko izo ngabo zihungira muri Uvira .
Ingabo za RDC zavuye I Bukavu nizari ku mupaka wa Kamanyola bivugwa ko hashize iminsi zarahungiye mu mujyi wa Uvira mu majyepfo .
Uyu mupaka wa Kamanyola niwo wari usigaye utarigarurirwa nÍngabo za M23 uhuza RDC n’u Rwanda .
Gufata Kamanyola kwa M23 bije nyuma yahoo mu minsi mike ishize izi ngabo zari zafashe umujyi wa BUkavu bivuga ko izi ngabo zigiye gukomeza urugendo rugana mu mujyi wa Uvira ufatwa nk’mujyi wa kabiri mu ntara y’amajyepfo .
Hagati aho kuri uyu wa kabiri hiriwe havugwa imirwano muri teritwari ya Lubero hagatai ya M23 na FARDC
Mu teritwari ya Lubero M23 igenzura agace ka Alimbongo kari muri 50 Km uvuye mu mujyi muto wa Lubero Center ni mu bilometero Ijana uvuye mu mujyi wa Butembo