Nyuma y’ibitaramo bitandukanye yakoreye ku Mugabane w’u Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umwaka ushize, Christopher yamaze kwemeza ibyo agiye gukorera mu mijyi itandukanye ya Canada.
Ni ibitaramo uyu muhanzi yamaze gutangaza ko bizatangira muri Gicurasi 2024, ukwezi azaba yanerekejemo muri Canada.
Icyakora nubwo yamaze gutangaza igihe ibitaramo bizatangirira, Christopher ntabwo arashyira hanze imijyi azataramiramo n’amatariki y’ibi bitaramo.
Ibi bitaramo Christopher agiye gukorera muri Canada, bizaba bikurikira ibyo yakoreye i Burayi mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2023 n’ibyo yakoreye muri Amerika mu mezi ya nyuma ya 2023.
Ni ibitaramo ariko kandi bizaba bikurikira icyo aherutse gukorera i Burundi ku wa 30 Ukuboza 2023.
Mu minsi ishize ubwo yateguzaga abakunzi be ibitaramo afite muri Canada, Christopher yanabateguje album ye nshya yitegura gusohora mu minsi iri imbere.
Ni album Christopher yabwiye IGIHE ko amaze igihe akoraho ku buryo byanze bikunze abakunzi b’umuziki we bazayishimira.