Umuramyi Tumaini Byinshi n’umugore we basangiye iminsi mikuru n’imiryango 20 itishoboye yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali banayiha ubufasha. Ni igikorwa cy’urukundo bakoze kuwa 07 Mutarama 2024.
Uyu muramyi n’umugore we babikoze mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko yabo no kwinjira mu Mwaka Mushya muhire kuko bavutse ku minsi ibiri ikurikiranye. Tumaini Byinshi yavutse ku itariki 28 Ukuboza mu gihe umugore we yavutse ku itariki 27 Ukuboza.
Tumaini Byinshi ukorera umurimo wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, we n’umugore we babonye ko nta kiza bakora nko gusangira n’abatishoboye Ubunani bwahujwe n’isabukuru y’amavuko yabo.
Mu kiganiro na Tumaini Byinshi yagize ati “Twaricaye dutekereza ikintu cyatuma twishima ku munsi wacu w’amavuko dusanga ari ugushimisha abatishimye mu minsi mikuru y’ibyishimo (New Year) uwo munsi na Cake twarayirengagije duhitamo gusangira n’imiryango 20 y’abatishoboye”.
Tumaini akunda kuririmba indirimbo zishimira Imana ku bwo kuba yaratanze Yesu Kristo kugira ngo apfire abamwizera abakize icyaha n’urupfu. Avuga ko buri Mukristo aba arwana intambara mu buzima bwe bwa buri munsi ariko ko Yesu yatsinze intambara zose, ibi bakaba bagomba kubizirikana.
Mu ndirimbo yise “Intsinzi” yibutsa abantu bari kunyura mu bibazo no mu miruho ko Yesu yatsinze, bityo ko bakwiriye guhorana ibyiringiro by’uko ibyo bari gucamo bizagira iherezo. Intsinzi avuga ni uko iyo umuntu afite ibyiringiro byo muri Yesu, ibibazo ari gucamo abifata nk’ibitariho bityo ayo mahoro akaba nk’intsinzi yabyo.
Tumaini Byinshi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ariko akaba yarakuriye mu Rwanda. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aba ubu we n’umuryango we, ahamaze imyaka 10 akaba ari na ho akorera umurimo w’Imana wo kuririmba.
Uyu muramyi wamamaye mu ndirimbo “Abafite Ikimenyetso”, ashishikariza abakunda indirimbo ze ndetse n’Abakristo muri rusange gukomeza gukora umurimo w’Imana, bakarushaho kuyegera kugira ngo bazahabwe ingororano mu gihe kizaza.