Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yasoje umwaka wa 2023 ari we uyoboye abakinnyi bawutsinzemo ibitego byinshi [54] ndetse yiyemeje kuzabisubiramo mu 2024.
Ronaldo yatsinze igitego cye cya 54 mu 2023 mu mukino Al-Nassr yatsinzemo Al-Taawoun ibitego 4-1 ku wa Gatandatu, ikipe ye ikomeza kurushwa amanota arindwi na Al-Hilal ya mbere muri Shampiyona ya Arabie Saoudite.
Iki gitego cyatumye Cristiano Ronaldo arusha ibitego bibiri Harry Kane wa Bayern Munich ndetse na Kylian Mbappé wa PSG, bombi batsinze 52 muri uyu mwaka wa 2023.
Mu kiganiro yagiranye na SSC Sports nyuma y’umukino, Ronaldo yavuze ko intego afite ari ukongera kugira umwaka mwiza mu 2024.
Ati “Ndishimye cyane, wari umwaka mwiza kuri njye ubwanjye no ku ikipe. Natsinze ibitego byinshi cyane, nafashije ikipe ya Al-Nassr ndetse n’iy’igihugu. Ndumva meze neza, ndishimye kandi umwaka utaha nzagerageza kubikora na none.”
Ronaldo w’imyaka 38, akunze kurangwa no gutsinda ibitego aho ageze nk’uko yabigaragaje muri Al-Nassr yagezemo mu Ukuboza 2022. Kuri ubu, uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego 837 kuva atangiye gukina nk’uwabigize umwuga.
Al-Nassr amaze gutsindira ibitego 30 muri uyu mwaka w’imikino, izasubira mu kibuga ihura na mukeba wayo, Al-Feiha mu mukino wa Champions League ya Asia uzaba ku wa 12 Gashyantare 2024.
Twababwira ko kuri ubu, Shampiyona ya Arabie Saoudite igiye kuba ihagaze kubera Igikombe cya Asia kizabera muri Qatar kuva tariki ya 12 Mutarama kugeza ku ya 10 Gashyantare.
