Nyuma y’uko itsinda ry’abagore bazwi nka ‘Kigali Boss Babes’ ritangaje ibirori bateganya kumurikiramo integuza ya filime igaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi, ibiciro byo kubyinjiramo byamaze gukura bamwe ku rutonde rw’abazabyitabira.
Iki ibirori byitezwe ko bizabera ahitwa ‘Century park’ Hotel iherereye i Nyarutarama ku wa 29 Ukuboza 2023.
Itike y’amafaranga make ku bashaka kuzitabira ibi birori iri kugura ibihumbi 30Frw, mu gihe abazayigurira ku muryango bo bazishyura ibihumbi 50Frw.
Uretse iyi tike ya make, indi yashyizwe ku isoko ni iy’ameza y’abantu umunani igura miliyoni 1Frw, mu gihe hari indi igura miliyoni 3Frw, n’iya miliyoni 5Frw.
Ibiciro by’ibi birori byihagazeho, icyakora abagize ‘Kigali Boss Babes’ bagahamya ko bitari hejuru nk’uko buri wese yabikeka cyane ko abazitabira ibi birori bazataha bizihiwe.
Uretse kureba bwa mbere integuza ya filime igaruka ku buzima bw’aba bagore bo muri Kigali Boss Babes, abazitabira ibi birori bazagira umwanya wo gutaramana nabo bizihiza umwaka mushya muhire.
Ibi birori biteganyijwe ku wa 29 Ukuboza 2023, byahuriranye n’ibyo Zari The Boss Lady agiye gukorera i Kigali, ibyafashwe nko gushoza intambara y’ihangana hagati y’uyu mugore ufite izina rikomeye mu Karere n’abagize Kigali Boss Babes.