Rwiyemezamirimo mu muziki nyarwanda, Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, yasubije abamushinja gukora imishinga myinshi ariko ntitange umusaruro, avuga ko we iyo asuzumye ibyo yakoze yumva akwiriye kwigurira icupa ry
Ibi Bad Rama yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mperza z’icyumweru gishize ubwo yari akigera mu Rwanda , ubwo yagarukaga ku bahanzi bashya agiye gusinyisha ngo ajye abakurikiranira inyungu.
Abo bahanzi bashya ni BM na Babbie bose bavuka muri Congo bakaba bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bad Rama amaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Yarebereye inyungu abahanzi nka Marina, Queen Cha, Safi Madiba na nyakwigendera Jay Polly binyuze muri The Mane Music Label.
Mu bahanzi yarebereraga inyungu nta n’umwe usigayemo nubwo yatangiye kuzamura abandi bahanzi.
Bad Rama wigeze kuba umuhanzi, yavuze ko ibyo akora byose abikorera urukundo rw’umuziki aho kuba inyungu z’amafaranga nkuko bamwe babikeka.
Yagize ati “Jyewe navukiye mu miryango ikennye rero ibyo ngenda ngeraho ni Imana. Hari abamfata nk’umuswa ariko jyewe ngerageza gukora ibishoboka byose.”
Yakomeje agira ati “njyewe inzozi zanjye zabaye impamo. Ubu nubwo nakwipfira ibyo nifuje byose nabigezeho. Ninjye Munyarwanda ufite sosiyete muri Amerika y’imyidagaduro inakorera mu Rwanda.”
Uretse ibyo kuririmba no gucunga inyungu z’abahanzi, Bad Rama yigeze no gutangiza ikiganiro (Podcast) kigaruka ku myidagaduro.
Nubwo umusaruro wabyo utabonetse mu maso y’abakurikiranira hafi imyidagaduro, Bad Rama we avuga ko byahumuye benshi nabo bagatangira kubibyaza umusaruro.
Ati “Inyungu wisangije kuri njyewe mbifata nk’aho nta mumaro. Iyo nkoze ibikorwa bikungukira abandi niyo nyungu. Mpora nishimira abo nafashije nibabyibuka bazanyibuke. Ayo Rush ninjye wamufashije none atunze umuryango, yakoze indirimbo za ba Okkama, Kenny Sol n’abandi. Ubu atunzwe no gutunganya indirimbo kandi twahuye nta muntu umuzi.”
Bad Rama yagerageje gukina filimi nabyo arabihagarika ariko yatangaje ko agiye kongera kubisubukura. Yasobanuye ko ari gukora filimi izasohoka mu minsi iri imbere.
Bad Rama wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ashaka gusubukura ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda ndetse ngo ari mu biganiro na bamwe mu bahanzi nyarwanda yareberera inyungu.
Yahishuye kandi ko afite imigabane muri sosiyete ikora ibijyanye n’imisoro muri Amerika, ifite icyicaro muri Arizona akaba yaraguzemo imigabane mu izina rya The Mane. Ni sosiyete igiye kujya ikurikirana iby’imisoro, inguzanyo n’ubwishingizi.