Itsinda ry’abantu 39 b’Abanye-Palestine bari bafungiye muri Israel ryarekuwe nyuma y’aho Hamas na yo irekuye bamwe mu bo yari yarafashe bugwate.
Ibi byagezweho binyuze mu buhuza bwayobowe na Qatar burimo n’iminsi ine yo guhagarika ibitero.
Abarekuwe bashinjwaga ibyaha birimo ibyo gutera amabuye hagambiriwe kwica. Bamwe bari baramaze gucirwa imanza mu gihe abandi bari bagitegereje kugezwa mu butabera. Barimo abagore 24 n’ingimbi 15. Inzego zishinzwe Amagereza muri Israel zatangaje ko bemerewe gusubira iwabo.
Inkuru ya BBC ivuga ko batoranyijwe mu bagore bagera kuri 300 n’abana Israel yafashe. Abari munsi ya kimwe cya kane ni bo baciriwe imanza abandi baracyategereje bakaba bagwiriyemo abana b’abahungu batarageza ku myaka 18. Abo bagera kuri 40% mu gihe harimo umukobwa umwe w’umwangavu n’abagore 32.
Bamaze kurekurwa, bisi yabatwaye yanyuze mu kivunge cy’Abashyigikiye Abanye-Palestine buzuye ibyishimo ndetse n’abarekuwe ubwabo bagendaga babyina bazamura telefoni mu birahure bagira bati “Imana irakomeye.”
Hamas na yo yarekuye abantu 13 yari yarafashe bugwate binyuze muri aya masezerano ndetse byemejwe ku wa Gatanu ko bamaze kugera muri Israel.