SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Hotel Muhabura yafashwe n’inkongi y’umuriro bimwe mu bikoresho birakongoka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Hotel Muhabura yafashwe n’inkongi y’umuriro bimwe mu bikoresho birakongoka
Andi makuru

Hotel Muhabura yafashwe n’inkongi y’umuriro bimwe mu bikoresho birakongoka

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: October 14, 2024
Share
SHARE

Zimwe mu nyubako zakorerwagamo na Hotel Muhabura iherereye mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze zibasiwe n’inkongi y’umuriro, ibyari birimo birashya birakongoka.

 

Izo nyubako zibasiwe n’inkongi y’umuriro yatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, ni igice cy’igikoni, bar, restaurant, ibyumba 5 n’ububiko. Ibyari birimo byose byahiye birakongoka kugeza ubwo Polisi Ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro ryatabaye rikawuzimya utari wafata n’izindi nyubako.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko kuri ubu umuriro wamaze kuzima ariko ko batari bamenya icyateye iyi mpanuka kuko hatangiye iperereza.

Yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyaba nyirabayazana w’inkongi ndetse ashishikariza abakora ubucuruzi kujya bashinganisha ibicuruzwa byabo.

Yagize ati “Icyateye inkongi y’umuriro ntikiramenyekana. Hatangiye iperereza ku cyateye inkongi y’umuriro. Ibyahiriyemo biracyabarurwa agaciro kabyo ntikaramenyekana.”

“Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyaba nyirabayazana y’impanuka y’inkongi y’umuriro kuko itwara ubuzima bw’abantu ndetse igatera ibihombo. Turabasaba kandi gushyira ubucuruzi bw’abo mu bwishingizi.”

N’ubwo icyateye iyi mpanuka n’ibyangiritse bitari byamenyekana, amakuru ya bamwe mu bari bari kuri iyi hoteli ubwo yibasirwaga n’inkongi y’umuriro, avuga ko babonye umuriro ubatunguye uturuka ku gice cy’igikoni ugakwirakwira ku bice byibasiwe mbere y’uko Polisi yitabazwa ikazimya iyo nkongi.

Hotel Muhabura ni umwe mu mahoteli akomeye cyane mu Karere ka Musanze ndetse ifite n’uburambe muri uyu mwuga kuko yatangiye gukora mu 1954, imyaka 70 yose ikaba ishize ikora nka hoteli.

 

Intumwa yihariye yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yagiranye ibiganiro na Corneille Nanga wa AFC/M23
Amerika: Perezida Biden yongereye amezi 18 yo kuguma muri iki gihugu ku bimukira ibihumbi 800
Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje imyitozo yo ku rwego rwo hejuru i Nasho
Abazitabira igitaramo cya Chorale de Kigali bizejwe ibitangaza n’abaterakunga bacyo
Abanyarwenya bitabiriye Gen-Z Comedy bahembuye imitima ya bimwe mu byamamare byari byatabiriye igitaramo cyabo.
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Casino Online Earn Money

May 28, 2024

Scatters Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Dragon Link Pokies

May 28, 2024

Does Ticket Or Cash Affect Pokie Machine

September 5, 2023

Syros Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Basketball Star Online Slot

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?