Nyuma y’ibitaramo bine bya Iwacu na Muzika byazengurutse intara zose z’U Rwanda abahanzi bazatarama mu gitaramo cya nyuma cya Iwacu na Muzika bamenyekanye .
Ibitaramo bya Iwacu na Muzika tariki ya 23 Nzeri 2023 byatangiriye mu karere ka Musanze mu majyaruguru nyuma y’igihe kinini bitaba kubera icyorezo cya Covid-19 .
Ku tariki ya 30 Nzeri ibyo bitaramo byakomereje I Huye mu ntara y’amajyepfo nyuma hakurikiraho Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ku itariki 7 Ukwakira 2023, i Rubavu mu Burengerazuba ari naho ibizenguruka Intara byasorejwe ku wa 14 Ukwakira 2023.
Nkuko benshi mu banyarwanda babyitabiriye babibonye ibyo bitaramo byaririmbyemo abahanzi nka Bruce Melody, Bwiza, Riderman, Chris Eazy, Niyo Bosco, Alyn Sano, Afrique ndetse na Bushari.
Mu masaha make ashize Ubuyobozi bwa East African Promoters Itegura Iwacu na Muzika bumaze gutangaza abahanzi bazaririrmba mu gitaramo gisoza iryo serukiramuco rya Iwacu na Muzika .
Mu gitaramo giteganyijwe kuba mu mpera z’Uku kwezi igitaramo cya nyuma cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ cyitezwe kubera muri BK Arena ku wa 26 Ugushyingo 2023 kizaririmbamo abahanzi barimo Cécile Kayirebwa, Muyango, Ruti Joël, Cyusa, Ibihame by’Imana na Sophie Nzayisenga.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 15Frw n’ibihumbi 20Frw.