SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amavubi yitegura amajonjora y’igikombe cy’isi yahamagaye abakinnyi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Amavubi yitegura amajonjora y’igikombe cy’isi yahamagaye abakinnyi
Imikino

Amavubi yitegura amajonjora y’igikombe cy’isi yahamagaye abakinnyi

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/11/05 at 1:52 PM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

Umutoza Mushya w’Amavubi, Torsten Spittler Frank, yahamagaye abakinnyi 30 barimo Muhawenayo Gad wa Musanze FC na Gitego Arthur wa Marines FC, mu Ikipe y’Igihugu igomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ibanza u Rwanda ruzakina muri uku kwezi mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

 

U Rwanda ruzabanza kwakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, rukurikizeho kwakira Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, muri iyi mikino yombi yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera kuri Stade ya Huye.

Ikipe y’Igihugu yahamagawe ku wa 4 Ugushyingo, nyuma y’iminsi itatu FERWAFA itangaje Torsten Spittler Frank nk’Umutoza Mushya, iragaragaramo Umunyezamu Muhaweyo Gad ukinira Musanze FC aho amaze imikino itandatu atinjizwa igitego muri Shampiyona ndetse na Rutahizamu wa Marines FC, Gitego Arthur watsinze ibitego bine kugeza ubu.

Abandi bahamagawe bwa mbere ni Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS ukina ku mpande asatira izamu nk’uko bimeze kuri Kwitonda Alain ‘Bacca’ wa APR FC, kimwe na Mugiraneza Frodouard n’Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad bakinira Kiyovu Sports.

Ishimwe Christian na Niyomugabo Claude bakina ku mwanya umwe, bari mu bakinnyi batandatu bahamagawe muri APR FC mu gihe abakina hanze bahamagawe ari icyenda.

Amavubi aratangira umwiherero ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo, aho abakinnyi bazaba kuri Sainte Famille.

Urutonde rw’abakinnyi 30 bahamagawe:

Abanyezamu:

  1. Ntwari Fuacre (TS Galaxy, Afurika y’Epfo)
  2. Nzayurwanda Jimmy Djihad (Kiyovu Sports)
  3. Muhawenayo Gad (Musanze FC)

Ba myugariro:

  1. Omborenga Fitina (APR FC)
  2. Serumogo Ali (Rayon Sports)
  3. Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Marc)
  4. Ishimwe Christian (APR FC)
  5. Mutsinzi Ange (FK Jerv, Norvège)
  6. Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
  7. Niyomugabo Jean Claude (APR FC)
  8. Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli, Libya)
  9. Niyigena Clément (APR FC)
  10. Mitima Isaac (Rayon Sports)

Abakina Hagati

  1. Bizimana Djihad (Kryvbas FC, Ukraine)
  2. Mugiraneza Frodouard (Kiyovu Sports)
  3. Hakim Sahabo (Standard de Liège)
  4. Muhire Kevin (Rayon Sports)
  5. Byiringiro Lague (Sandvikens IF, Suède)
  6. Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
  7. Iradukunda Elie Tatou (Mukura VS)
  8. Niyonzima Olivier (Kiyovu Sports)

Ba rutahizamu

  1. Mugenzi Bienvenu (Police FC)
  2. Sibomana Patrick (Gor Mahia)
  3. Mugisha Didier (Police FC)
  4. Nshuti Innocent (APR FC)
  5. Mugunga Yves (Kiyovu Sports)
  6. Mugisha Gilbert (APR FC)
  7. Gitego Arthur (Marines FC)
  8. Rafael York (Gegle IF, Norvège)
  9. Kwitonda Alain (APR FC)
Byiringiro Lague yahamagawe mu mavubi
Mugiraneza Frodouard wa Kiyovu Sports na we ari mu bahamagawe
Muhawenayo Gad umunyezamu wa Musanze FC,  yahamagawe bwa mbere mu Amavubi nyuma yo gufasha ikipe ye kuba kumwanya wa mbere
Kwitonda Alain ‘Bacca’ na we yagiriwe icyizere mu Ikipe y’Igihugu
Rutahizamu wa Marines FC, Gitego Arthur, yatsinze igitego APR FC na Rayon Sports muri Shampiyona y’uyu mwaka
Carlos Alos Ferrer umutoza waherukaga gutoza Aamavubi yajyanye umusaruro mubi
Ikipe y’igihugu Amavubi iritegura guhangana n’ibigugu mumupira w’amaguru

You Might Also Like

Menya byinshi ku nyubako ya Zaria Court yuzuye itwae arenga Miliyoni 25 z’amadorali

Ubuyobozi bwa APR FC bwasezeye mu cyubahiro umutoza Darko Nović mu cyubahiro

Umutoza Robertinho yajyanye Rayons Sport muri Ferwafa kubera ideni imurimo

Inzara iravuza ubuhuha muri bakinnyi ba Rayons Sport na staff yabo

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL

Muhire Jimmy November 5, 2023 November 5, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruImyidagaduro

Jackie Chan yashimangiye ko ubuzima bwe bumeze neza

January 9, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi muri manda y’Imyaka 5

April 2, 2023
Imyidagaduro

Ubuzima bwa Jose Chameleone buri mu mazi abira muri Amerika

July 6, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza ba Minisitiri b’ubuzima muri Afurika bari I Kigali

April 4, 2025
Andi makuru

#Kwibuka30 :Madamu Mushikiwabo Louiise uyobora OIF yakomoje ku rupfu rwa Musaza we Lado wicanwe n’umuryango we muri Jenoside

April 8, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi D Voice yatangajwe nk’umuhanzi mushya muri Wasafi Records

November 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?