Gen Brice Oligui Nguema uheruka guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo wayoboraga Gabon yanze umuhashara we nka Perezida, avuga ko azakomeza kwakira amafaranga yahembwaga nk’Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.
Iki cyemezo cya Gen Nguema cyatangajwe ku wa Gatatu, tariki 18 Ukwakira mu 2023 n’Umuvugizi wa Guverinoma y’Inzibacyuho muri Gabon Colonel Ulrich Manfoumbi nk’uko BBC yabitangaje.
Yavuze ko Gen Nguema yafashe iki cyemezo kuko “Azi neza ko hari ibyihutirwa gukemura mu mibereho y’Abanya-Gabon kandi akaba azi neza icyo abaturage b’iki gihugu bamwitezeho.”
Nubwo yanze kwakira uyu mushahara w’Umukuru w’Igihugu kugeza ubu Gen Brice Oligui Nguema ni we uyoboye Gabon nka Perezida w’Inzibacyuho kuva muri Kanama mu 2023.
Uretse kwanga umushahara we, Gen Nguema aherutse no gufata icyemezo cyo kugabanya amafafaranga yagenerwaga abagize Inteko Ishinga Amategeko hejuru y’umushahara bahabwa.
Ni gahunda Leta ya Gabon ivuga ko zigamije kuzahura ubukungu bw’igihugu no gushaka amafaranga agomba gukoreshwa mu bikorwa by’ingenzi mu gihugu.