Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo, Félix Tshisekedi,batumiwe na mugenzi wabo wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, mu nama ibera mu mujyi wa Brazzaville.
Ni inama yiga kurusobe rw’ibinyabuzima n’amashyamba iri kubera mu kigo cy’Inama Mpuzamahanga cya Kintélé yatangiye guhera ku wa 26 kugeza ku wa 28 Ukwakira 2023.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyivuga ko usibye Perezida Kagame na Tshisekedi,iritabirwa kandi na Perezida wa Gabon Brice Oligui Nguema,abandi Bakuru b’Ibihugu 10, abavuga rikumvikana ku rwego mpuzamahanga ndetse n’abandi barenga ibihumbi 3000.
Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya, cyemeje ko William Ruto yamaze kugera muri Congo Brazzavile muri iyi nama yitabirwa n’ibihugu 37.
Muri iyi nama harashyirwa ibuye fatizo ahazubakwa ikigo cyo kubungabunga uruzi rwa Amazon (Amerika), uruzi rwa Congo (Afurika), n’urwa Bornéo-Mekong , (Asia), ahabarizwa urusobe rw’ibinyabuzima hafi ku kigero cya 80% ku Isi muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Imyanzuro ifatirwa muri iyi nama ikazasuzumwa kandi mu nama mpuzamahanga yiga ku ihindagurika ry’ibihe ya COP28 izaba mu mpera z’ukwezi ku Ugushyingo uyu mwaka i Dubai.