Imyambaro Leonardo DiCaprio yakinanye yitwa Jack Dawson muri filime ‘Titanic’ n’ibindi byagiye byifashishwa muri filime zitandukanye zamenyekanye, bigiye gutezwa cyamunara.
Iyi myambaro Leonardo DiCaprio yambaye muri iyi filime ya James Cameron izashyirwa mu cyamunara mu Ugushyingo 2023, aho biteganyijwe ko izagurishwa hagati ya $115.000 na $230.000.
Uyu mwambaro uzatezwa cyamunara na Prop Store mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Iyi cyamunara byitezwe ko izacururizwamo ibintu bitandukanye byiganjemo iby’ibyamamare bifite agaciro gashobora kuzagera kuri miliyoni $13,8[arenga miliyari 13 Frw].
Ibindi bizagurishwa muri iyi cyamunara harimo ‘Casque’ yo muri “Star Wars: A New Hope’’ ishobora kugurishwa miliyoni $1, 15. Umwambaro Michael Keaton yakinanye mu 1989 muri ‘Batman’ n’umwambaro Jack Sparrow[Johnny Depp] yambaye muri “Pirates of the Caribbean: On Stranger Tides”.
Hari kandi inkweto Tom Hanks yakinanye muri “Forrest Gump’’ ndetse n’ingabo yifashishwa muri “Captain America: The First Avenger”. Iyi cyamunara iteganyijwe ku wa 9 kugeza ku wa 12 Ugushyingo uyu mwaka.