SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse
Andi makuru

Amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/09/12 at 11:11 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu bizamini bya Leta by’abasoje amashuri abanza n’abarangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye, aho mu mashuri abanza batsinze ku gipimo cya 91%, naho muri ‘O Level’ batsinda kuri 86%.

Umwana witwa Umutoniwase Kelie wiga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Fawe Girls School kiri mu Karere ka Gasabo ni we wahize abandi mu gihugu mu bizamini bya leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, akurikirwa na Ihimbazwe Niyikora Kevine wo muri Lycee Notre-Dame de Citeaux kiri mu Karere ka Nyarugenge.
Kwizera Regis wiga ku kigo cy’amashuri abanza cya EP Espoir de l’Avenir kiri mu Karere ka Bugesera ni we wahize abandi mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza akurikirwa na Cyubahiro Herve wo ku ishuri rya Crystal Fountain Academy ryo mu Karere ka Kamonyi

Abiyandikishije gukora ibizamini mu basoje amashuri abanza, bari 203 086, barimo abakobwa 111 964 n’abahungu 91 119, bigaga mu mashuri 3 644, bakorera muri santere z’ibizamini 1 097.

Naho abiyandikishije gukora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bari 131 602, barimo abakobwa 73 561 naho abahungu bakaba 58 041, bakaba baraturutse mu mashuri 1 799 bakorera muri santere z’ibizamini 669.

Abiyandikishije gukora bizamini mu mashuri abanza bose ntibakoze, kuko hakoze 201 679, batsinze ku gipimo cya 91,09% barimo abangana na 55,29% b’abakobwa, mu gihe abahungu ari 44,71%.

No mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abiyandikishije bose ntibakoze, kuko hakoze 131 051, aho abakobwa bari 55,91% mu gihe abahungu bari 44,09%.

Muri aba bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, batsinze ku gipimo cya 86,97% barimo abakobwa bangana 54,28% naho abahungu bakaba 45,72%.

Abarangiza iki cyiciro, bo bakora amasomo icyenda, aho na bo batsinze neza isomo ry’Ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’ubugenge, byose biri hejuru ya 86%.

 

You Might Also Like

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Nsanzabera Jean Paul September 12, 2023 September 12, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Trump yababajwe n’ibitero Putin yagabye kuri Kiev

April 25, 2025
Andi makuru

.#Kwibuka31 : Nyarugenge: Hibutswe Abatutsi biciwe muri Camp Kigali n’abahoze ari abasirikare ba FAR bafatanyije n’Interahamwe

April 11, 2025
Imyidagaduro

P Diddy yashimangiyeko yishyura 5000$ Sting kubera indirimbo ye ‘Every Breath You Take’

April 18, 2023
Imyidagaduro

Bwiza yashyize hanze indirimbo ye yise Do Me asezeranya abakunzi be alubumu ya mbere

June 6, 2023
Iyobokamana

Aline Gahongayire agiye gukorera igitaramo mu bubiligi

June 10, 2024
Imyidagaduro

Ruti Joel na Munyanshoza Dieudonne bataramiye abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abadepite ba RPF Inkotanyi I Nyagatare (Amafoto )

June 24, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?